Umugabo wari wagiye “kuvumba akagwa” ku muturanyi yapfuye bitunguranye

Nyanza: Umugabo wo mu Karere ka Nyanza  wari wagiye “kuvumba akagwa” ku muturanyi we, yitabye Imana mu buryo butunguranye.

Ibi byabereye mu karere ka Nyanza, mu Murenge wa Kibirizi, mu kagari ka Mbuye, mu Mudugudu wa Kigarama.

UMUSEKE wamenye amakuru ko mu karere ka Nyanza, habaye impanuka itera urupfu rutunguranye rw’uwitwa UWIHANGANYE Anathole w’imyaka 42 y’amavuko.

Yari ari ku muturanyi we bari kunywa urwagwa, kuko muri urwo rugo bari baruhishije.

Uwihanganye yasohotse ajya ku bwiherero avuyeyo, aranyerera akubita agahanga k’inyuma ku kijerekani cyari hafi y’ubwiherero ahita apfa.

Amakuru avuga  ko abo bari kumwe bumvise yikubise hasi, bajya kureba, basanga yamaze gupfa.

Nyakwigendera yari ari kumwe n’abandi baturanyi be, bari bagiye kunywa urwagwa ku muturanyi wabo. Hari amakuru avuga ko ubusanzwe nyakwigendera, umuganga yari yaramubujije kunywa inzoga bitewe n’uburwayi yari afite.

Gusa, inzego bireba zatangiye iperereza. Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kayitesi Nadine, yemereye UMUSEKE ko nyakwigendera yariho asangira n’abandi koko, agiye mu bwiherero, avayo aranyerera aragwa ahita apfa.

Nyakwigendera yasize umugore n’abana.

- Advertisement -

Theogene NSHIMIYIMANA/UMUSEKE.RW i Nyanza