Nyaruguru: Hatanzwe inkoni yera ku banyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona

Abanyeshuri biga mu ishuri ry’abantu bafite ubumuga bwo kutabona bishimiye inkoni yera ibafasha kuko izajya iborohereza mu ngendo.

Abanyeshuri bose bahawe iriya nkoni yera, biga hamwe mu ishuri riri mu Murenge wa Kibeho w’Akarere ka Nyaruguru, aho izi nkoni zera bazihawe n’umufatanyabikorwa w’akarere ka Nyaruguru USAID TUNOZE GUSOMA.

Ubuyobozi bw’abantu bafite ubumuga bwo kutabona bwibutsa  ko abayitwaza banabyemerewe nk’ikimenyetso mpuzamahanga, aho uwo banayibonanye wese bihita bigaragara  ko afite ubwo ubumuga.

Mkanziza Venancia Umukozi mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) yagize ati “Iyo umuntu afite ubumuga bwo kutabona yitwaje iyi nkoni yera, biramufasha cyane kandi yumva ari akantu keza cyane kuko buriya nta muntu udafite ubumuga bwo kutabona wemerewe kuyitwaza, usanga rero twe dufite ubumuga bwo kutabona ari amaso yacu ni nk’uko undi muntu ufite amaso yatagenda ayasize.”

Ku ruhande rw’abanyeshuri bahawe iyi nkoni yera bavuga ko ubusanzwe ibafasha kandi bikaborohera mu byo bakora.

Mushimiyimana Denyse yagize ati “Iyi nkoni yera duhawe igiye kudufasha cyane kuko nkatwe tutari tuyifite byabaga ngombwa ko dutizanya cyangwa se umuntu akitwaza ikibando ugasanga birabangamye mu mibereho yacu ariko ubu byose birasubijwe.”

Mugenzi we witwa Niragire Gad nawe yagize ati “Twe ubwacu nk’abantu bafite ubumuga bwo kutabona usanga dukenera cyane inkoni yera, kuba duhawe izi nkoni bizadufasha ahantu henshi kugeza no mu nzira tugenda binagendanye ko ari nk’ikirango ko uwo umuntu afite ubumuga igihe ari kugenda mu nzira.”

Mukayirege Julienne umukozi wa REB ushinzwe abantu bafite ubumuga avuga ko bazakomeza guhugura abantu barimo n’abarimu Kugirango binakomeza kubafasha kuzifata neza.

Yagize ati”Izi nkoni zera tubahaye turabasaba gukomeza kuzifata neza no kuzibungabunga muburyo bwo kuzikoresha kuko zirafasha cyane abafite ubumuga bwo kutabona.

- Advertisement -

Inkoni yera zahawe abanyeshuri 110 bose hamwe aho hanizihizwa umunsi mpuzamahanga  w’inkoni yera buri mwaka aho insanganyamatsiko yuy’umwaka igira iti”Inkoni yera,Ubwisanzure bwanjye.”

Leta kandi yemeza ko kugeza ubu ibikoresho by’abafite ubumuga bwo kutabona bihenze cyane gusa bazakomeza ubufatanye bikajya biboneka.

Abayobozi basabye abana gufata neza inkoni yera bahawe

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW I Nyaruguru