Perezida Kagame yagiranye ibihe byiza n’umwuzukuru we

Perezida Paul Kagame, yishimiye ibihe byiza by’umugoroba yagiranye n’umwuzukuru we, witwa Amalia Agwize Ndengeyingoma.

Perezida Kagame yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, ubwo yashyiragaho ifoto arimo agaburira umwuzukuru we witwa.

Ni ifoto yakurikije amagambo agira ati “Umugoroba wagenze neza.”

Ubwo Perezida Kagame aheruka gufungura ku mugaragaro ‘Norrsken Kigali House’, Ishami rya Afurika y’Iburasirazuba akanaganiriza urubyiruko, narwo rukamubaza ibibazo, hari uwamubajijie ikintu cyiza kurusha ibindi cyo kuba sogokuru, maze Perezida Kagame asubiza agira ati “Ni byose kuri jye.”

Perezida Kagame si ubwa mbere agaragaje ko agirana ibihe byiza n’abuzukuru be, kuko muri Nyakanga uyu mwaka yishimiye gusohokana n’abuzukuru be ku munsi wabo w’isabukuru y’amavuko, bizihije ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023.

Abuzukuru b’Umukuru w’Igihugu bizihiza isabukuru y’amavuko ku wa 19 Nyakanga, itariki bombi bavukiyeho mu myaka itandukanye.

Imfura ya Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma, akaba umwuzukuru wa mbere wa Perezida Kagame witwa Anaya Abe Ndengeyingoma, yavutse tariki 19 Nyakanga 2020 akaba afite imyaka itatu.

Ni mu gihe ubuheta bwa Ange na Bertrand, Amalia Agwize Ndengeyingoma, ari na we wagiranye ibihe byiza na sekuru, yuzuzaga umwaka kuko yavutse tariki 19 Nyakanga 2022.

 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW