Perezida Kagame yahuye n’abakuriye igisirikare n’izindi nzego z’umutekano

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Kagame ayoboye inama nkuru y'umutekano

Ku rubuga rw’Umukuru w’Igihugu, hasohotse amafoto aherekejwe n’ubutumwa buvuga ko kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yayoboye inama nkuru y’umutekano.

Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igisirikare cy’u Rwanda (RDF), n’abasirikare bakuru bari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Urubuga rwa Facebook rw’umukuru w’Igihugu, ruvuga ko iyi nama yanitabiriwe n’abakuru ba Polisi, abakuriye urwego rushinzwe ubutasi (NISS), abo mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), n’abo mu rwego rw’Igororero (RCS).

UMUSEKE wamenye ko iyi nama yabereye Camp Kigali, kandi ibyavugiwemo atari amakuru ajya hanze.

Inama Nkuru y’umutekano kenshi iba inshuro imwe mu mwaka, ariko iyo biri ngombwa Umukuru w’Igihugu arayitumiza bitewe n’impamvu runaka.

 Inama nkiyi yabaye kandi ku wa 27 Nyakanga 2023, nabwo Perezida Kame yahuye n’abari mu nzego z’umutekano.

Ni inama yari ije ikurikiye iyirukanwa ry’abayobozi bakuru mu ngabo z’igihugu.

Iyi nama ibaye mu gihe mu karere havugwa ikibazo cy’umutekano mucye by’umwihariko muri RDCongo.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherutse gusa uRwanda na Congo gukura abasirikare  ku mipaka mu rwego rwo guhosha umwuka mubi ututumba.

- Advertisement -

 

Perezida Paul Kagame Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu aganira n’abo mu nzego z’umutekano

UMUSEKE.RW