Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Minisitiri w’u Burundi ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Siporo n’Umuco, Gervais Abayeho, amugezaho ubutumwa bwa Perezida w’iki gihugu, Evariste Ndayishimiye.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Gervais Abayeho n’itsinda ayoboye bakiriwe na Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 6 Ugushyingo, gusa ntihigeze hatangazwa ibyari bikubiye muri ubu butumwa bwa Perezida w’u Burundi.
Kuva u Rwanda n’u Burundi byahitamo gusubukura umubano, mu bihe bitandukanye Perezida Kagame yagiye yakira intumwa za mugenzi we, ndetse na we akagira izo yohereza i Bujumbura.
Muri Gashyantare 2023, Umukuru w’u Rwanda yagiriye uruzinduko muri iki gihugu agirana ibiganiro na Perezida Ndayishimiye.
Uru ruzinduko rwafashwe nk’intambwe ikomeye yatewe n’abakuru b’ibihugu byombi nyuma y’imibanire itari myiza yaranze u Rwanda n’u Burundi ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza.
ISESENGURA
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW