RDC: Mu bice birimo imirwano nta matora azaba-Tshisekedi

 Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yavuze ko amatora ya perezida azaba nta gisibya mu kwezi gutaha ariko  ko bitazashoboka ko aba muri teritwari za Masisi na Rutshuru muri Kivu ya Ruguru kubera umutekano mucye uri mu Burasirazuba bw’igihugu.

Ni mu kiganiro ku wa kane yagiranye n’abanyamakuru babiri b’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa France 24 na RFI.

Kugeza ubu RDCongo iritegura amatora ku wa 20 Ukuboza 2023.

Muri icyo kiganiro  Tshisekedi yavuze ko kubera umutekano mucye uri muri kivu ya Ruguru ho nta matora azabayo.

yagize ati “Birababaje, birababaje ko kuri Rutshuru no kuri Masisi sinemeza ko bizashoboka [ko amatora ahaba].

Ariko ibyo ntibibuza ko tuzakomeza umuhate wacu kugira ngo tubohore utwo duce, dusubize abacu dusangiye igihugu mu duce bakomokamo, no kugarura amahoro.

Akomeza ati “Ariko nanone hariho gahunda y’amatora igomba gukomeza kandi ikagezwa ku musozo wayo.”

Yabajijwe ku bo bahanganye…

 Umunyamakuru yamubwiye ko nka Moïse Katumbi anenga byinshi birimo nk’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rya hato na hato, mu gihe Martin Fayulu na Denis Mukwege  na bo bazahatana na we mu matora bamagana ruswa bavuga ko iri mu bakomeye bari ku butegetsi.

- Advertisement -

Tshisekedi ati”Kuba umuriro w’amashanyarazi wabura si bishya, twebwe icyo tugerageza ni nyine guhagarika iryo bura ry’umuriro rya hato na hato,

 Tugerageza gucyemura ibyo. Ubwo nageraga ku butegetsi, ingo 9% gusa, ndavuga abaturage, ni zo zari zifite amashanyarazi. Uyu munsi tugeze muri 20% kandi intego ni ugutera indi ntambwe ndende.

 Rero bo bashobora kuvuga, ndabyemera, Moïse Katumbi yabaye Guverineri w’intara ya Katanga, icyo gihe ntabwo yaribwacikemo ibice bine, ariko se yayikozeho iki?

Akomeza agira ati “Navugaga vuba aha ku kibuga mpuzamahanga cy’indege kirimo kubakwa, ndetse ahubwo kimaze kurangira i Kolwezi.

“Yabaye Guverineri imyaka icyenda ariko ntiyanatekereje ku kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege mu murwa mukuru w’isi wa cobalt [ibuye ry’agaciro].”

Muri icyo kiganiro Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

U Rwanda rwo rwakomeje guhakana gukorana na M23, ruvuga ko ikibazo cy’umutekano mucye muri DR Congo ari ikibazo cy’Abanye-Congo ubwabo.

UMUSEKE.RW