REG iri kurandura inkingi z’amashanyarazi yari imaze umwaka ishinze

MUHANGA: Sosiyete ishinzwe Ingufu (REG) yatangiye kurandura inkingi zitwara insinga z’amashanyarazi yari imaze umwaka ishinze muri Muhanga, ngo ni ukugira ngo imirimo yo kwagura umuhanda izatangira muri Kanama 2024 izabone aho ihera.
Ubuyobozi bwa REG buvuga ko iki cyemezo cyo gukuraho Inkingi zitwara insinga z’amashanyarazi cyafashwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi(RTDA) kubera kwagura umuhanda Kigali-Muhanga.
REG yabwiye UMUSEKE  kwagura uyu muhanda bizajyana no kongera guteraho Inkingi ziriho amatara meza ajyanye n’Igihe.

Ati “Ntabwo RTDA igiye kwagura uwo muhanda byabaye ngombwa ko zikurwaho kugira ngo umuhanda uzakorwe ujyaneho n’amatara meza agezweho.”

Iki kigo kivuga ko ayo mapoto y’amashanyarazi ari kurandurwa azajya gukoreshwa ahandi mu wundi mushinga.

Ubuyobozi buvuga kandi ko usibye imirimo yo gukora umuhanda nitangira, bazavanaho n’inkingi zishaje mu Mujyi wa Muhanga.
Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda avuga ko imirimo nyirizina iteganyijwe gutangira muri Kanama 2024.

Ati “Kuri ubu harateganywa kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga igice cya mbere, mu gice cya Kabiri hakazakorwa Umuhanda Muhanga-Akanyaru.”

Munyampenda avuga ko Leta irimo gushaka aho Ingengo y’Imali yo gukora igice cya 2 cy’uwo muhanda izava ku bafatanyabikorwa bayo.

Uyu Muyobozi avuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka bazavugurura Umuhanda Huye-Rusizi, Huye Kitabi, Kitabi isunzu rya Nil- Buhinga ari nawo uzaca muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe.

Imirimo yo gukora Umuhanda Kigali-Muhanga izamara amezi 36.
Hari abibaza niba mbere y’uko REG itera izi nkingi z’amashanyarazi iri kurandura itari yaravuganye na RTDA ibyo basanga ari uguhombya Leta.
Inkingi 123 zatangiye kuvanwaho
Hari abibaza abazabazwa iki gihombo
REG ivuga ko izi nkingi zigiye gusubizwa mu Mujyi wa Kigali.
MUHIZI ELISÉE 
UMUSEKE.RW i Muhanga