Rubavu: Bacaniriye amazi yanga gushya abanyeshuri barabwirirwa

Ku ishuri rya C.S Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu barataka inzara nyuma y’uko habaye ibisa n’amayobera ubwo abatetsi bacanaga umuriro ugahita uzima.

Ibi byabaye kuri uyu wa 31 Ukwakira 2023 nyuma y’uko iri shuri rihinduye abatetsi maze abashya bakagorwa no gucana umuriro ngo batekere abanyeshuri.

UMUSEKE wamenye ko umuriro wacanwe bigera i saa kumi n’imwe z’umugoroba amafunguro ataratungana.

Abanyeshuri bavuga ko bishwe n’inzara nyuma yo gutegereza amafunguro nk’ibisanzwe ariko bagaheba.

Hari abavuga ko no ku wa mbere bariye ibiryo bidahiye bigakekwa ko hari n’abana bo mu mashuri y’incuke byagizeho ingaruka.

Ababyeyi barerera kuri iri shuri bavuga ko abana bariraga ku gihe ariko ibyabaye byabateye urujijo.

Umwe muri bo yagize ati “Abatetsi bari basanzwe barahinduwe bitewe na Perezida w’ababyeyi mubi, abatetsi bashya baje bari gucana umuriro ukazima kandi bahereye mu gitondo bacaniriye amazi akanga gushya.”

Aba batetsi bashya bivugwa ko bazanywe ku isiri rya Perezida w’ababyeyi bamwe mu bayobozi n’abarerera kuri iryo shuri ntibabyishimira.

Amakuru akavuga ko hari abashaka ko perezida w’ababyeyi avaho binyuze mu nzira zose zishoboka zirimo n’iki kibazo cyo guteka bikanga gushya.

- Advertisement -

Nzabahimana Evariste, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanzarwe avuga ko basuye iki kigo bagasanga ikibazo ari abatetsi bashya bagowe no guteka kuri muvero.

Ati “Icyo kibazo twakimenye, dukurikiranye dusanga kuri iri shuri barirukanye abakozi batekaga, bazana abashya guteka kuri Muvero byabananiye.”

Gitifu Nzabahimana avuga ko bagiriye inama iki kigo uburyo bakoresha kugira ngo abana barire ku gihe.

 

UMUSEKE.RW