Rusizi: Fuso yaguye ihitana ubuzima bw’abantu

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Fuso yaguye mu mugezi ihitana abantu batatu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo, 2023 imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye inka izijyana ku mupaka uhuza u Rwanda na DRC, yakoze impanuka igwa mu mugezi ihitana abantu batatu.

Iyi mpanuka yabereye mu mu Mudugudu wa Kadasomwa mu Murenge wa Kamembe, igwa mu mugezi witwa Kadasomwa.

Iyakaremye Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe yabwiye UMUSEKE ko iyo mpanuka yabaye, hari abitabye Imana batatu n’abandi babiri bakomeretse, bajyanwa kwa muganga.

Ati “Saa kumi n’ebyiri mu Mudugudu wa Kadasomwa habaye impanuka ya Fuso yari itwaye inka, umushoferi biragaragara ko yabuze feri imodoka iramanuka igwa mu mugezi wa Kadasomwa.”

Gitifu yakomeje agira ati “Hapfuyemo abantu batatu, naho abagabo babiri bagiye kwa muganga turacyakura imirambo mu mugezi”.

Muri iyi mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso inka zigera kuri 18 zahise na zo zipfa.

Fuso yaguye mu mugezi ihitana abantu batatu
Inka ziracyakurwa mu mugezi

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi