Rutsiro: Abarezi bafata amafunguro agenewe abanyeshuri bahawe gasopo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwasabye abarezi n’abandi bakozi b’ishuri bose kudafata amafunguro agenewe abanyeshuri ahubwo bagirwa inama yo gutanga umusanzu wabafasha kubona amafunguro.

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko ku wa 3 Ugushyingo 2023 hakozwe  inama yabahuze n’abayobozi bigo byose by’amashuri yigiramo abanyeshuri biga badacumbikirwa, baganira ku ngingo yuko kuri bimwe mu bigo hari abarezi n’abandi bakozi bakorera ku ishuri  bafata amafunguro ya saa sita  asanzwe agenerwa abanyeshuri.

Mu itangazo ryo Kuri uyu wa  17 Ugushyingo 2023 ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwavuze ko busaba ibigo byose guhagarika ibikorwa byo kugaburira abarezi n’abandi bakozi bo ku ishuri amafunguro agenewe abanyeshuri.

Mulindwa Prosper  uyobora by’agateganyo yagize ati ” Nkwandikiye uru rwandiko ngo ngusabe kwirinda no guhagarika guha amafunguro agenewe abanyeshuri abarezi n’abandi bakozi bakorera ishuri, bityo umunyeshuri agahabwa ingano y’ifunguro yose uko yagenwe”

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro Mulindwa Prosper yagiriye inama abarezi n’abakozi bakorera ku ishuri kwishakamo ibisubizo bakajya batanga umusanzu ubafasha kubona amafunguro.

Akomeza agira ati ” Ahubwo mboneyeho kubagira inama yo kubiganiraho n’abakozi mukorana maze bakagira umusanzu batanga wifashishwa mu kuvategurira ifunguro rya saa sita, kuko tutirengagiza uruhare bagira mu gufasha abanyeshuri mu gufata ifunguro”

Mu Rwanda gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yatangiye mu 2014 ariko ihera mu biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze y’imyaka 9 na 12 hagamijwe kwirinda ko abanyeshuri bicwa n’inzara mu bihe by’amasomo.

Nyuma yaho mu 2020-2021 yashyizwemo imbaraga biba n’itegeko ko mu mashuri yose uhereye mu abanza ndetse ku bato bemererwa n’igikombe cy’amata kuri buri wese.

Aha Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga mu buryo bw’ubukangurambaga ndetse inatanga umusanzu wayo mu gufasha abana kubona amafunguro ungana na 40%, ababyeyi bagatanga 60%.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW