Shaggy yavuze ku mwihariko n’ubuhanga bwa Bruce Melodie

Bruce Melodie uherutse gukorana indirimbo n’umuhanzi Shaggy bise ’When she is around’ yavuze ko yishimye cyane nyuma yo guhura, Shaggy na we ataka ubuhanga bwe.

Yabitangaje mu kiganiro “Morning Show”  we na Shaggy bahaye Kid Nation Radio yo muri Amerika.

Muri icyo kiganiro, Bruce Melodie yavuze ko afata Shaggy  nk’umuhanzi w’umuhanga kandi w’inararibonye bityo ko ashima Imana kuba yahuye na we.

Melodie yavuze ko mu 2008 ubwo Shaggy  yazaga gutaramira i Kigali yari akiri muto, atagize amahirwe yo kujya mu gitaramo kubera kubura amafaranga yo kwishyura itike.

Mu kiganiro yavuze ko yatangiye umuziki we mu rusengero aririmba muri korali (choir) nyuma aza gutangira akora ku giti cye, afashijwe na Pruducer Fayzo.

Shaggy yavuze ko akunda umuhanzi Bruce Melody kuko ari umuhanga mu byo akora kandi afite umwihariko.

Ati“Melody ni umuhanga, yatwaye Trace Award mu Rwanda, mu by’ukuri ararenze.”

UMUSEKE.RW

- Advertisement -