Somalie yabaye umunyamuryango wa EAC- AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2023, Somalie yabaye umunyamuryango mushya wa Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda ruyiha ikaze.

Ubusabe bwemewe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango, yigaga cyane uko Somalie yakwemezwa ndetse  n’umutekano wa Congo.

Ni inama yarimo Perezida wa Uganda, Museveni Yoweri Kaguta, Uwa Tanzania Samia Suluhu Hassan, uwa Kenya,Wiliam Ruto, Burundi,Ndayishimiye Evaliste wari usanzwe uyoboye uyu muryango, Dr Edouard Ngirente uhagarariye Perezida Kagame, Jean Pierre Bemba ,Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo wa Congo ,wari uharariye perezida Tshisekedi, na Salva Kiir wa Sudani y’ Epfo.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama , yashimiye Perezida wa Tanzania wakiriye iyi nama, yizeza ubufatanye perezida Salvakil ugiye kuyobora EAC asimbuye Ndayishimiye Evaliste.

Ati “Repubulika y’u Rwanda rwiyemeje gukomeza gushyikira no gukorana n’umuyobozi  mu gihe cy’imyaka 10 y’ubuyobozi bushya bwa Afurika y’Iburasirazuba. U Rwanda kandi rurashimira  abayobozi b’abakuru b’ibihugu bagize EAC imbaraga bakomeje gushyira mu guharanira amahoro n’umutekano w’Akarere.”

Dr Ngirente yavuze ko u Rwanda rwizeye ko ubu bufatanye buzakomeza kubaho mu bagize uyu muryango mu bijyanye no kubaka ibikorwaremezo muri EAC, maze yizeza ubufatanye.

Ati “ U Rwanda rwiyemeje gukorana n’umuyobozi  mushya wa EAC muri iki kibazo (kubaka ibikorwaremezo).”

EAC yari isanzwe igizwe n’ibihugu nka Uganda, Tanzania , Burundi ,Kenya, u Rwanda, RDCongo na Sudani y’Epfo.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama ni uko mu rwego rwo gushaka amahoro arambye mu karere no muri Congo, hari inama itegurwa hagati ya SADC na RDCongo hagati y’amatariki ya 8 Ukuboza 2023, ikazanzura ingabo zizoherezwayo.

- Advertisement -
Jean Pierre Bemba yari ahagarariye Tshisekedi wa Congo
Perezida Museveni yavuze ko kugira ngo isoko rusange rya Afurika rigerweho ni uko habanza kubaho gukorana kw’ibihugu bigize EAC
Dr Eduard Ngirente yari ahagarariye perezida KAGAME muri iyi nama, asaba ko ibikorwaremezo muri EAC byihutishwa
Abakuru b’ibihugu bya EAC bitabiriye iyi nama yigaga cyane uko hakemezwa Somalie ndetse n’umutekano wa Congo

UMUSEKE.RW