Tshisekedi yashimagije Wazalendo avumira ku gahera M23

Mu kiganiro yakoze kuri radio RFI na France 24, Félix Antoine Tshisekedi perezida wa Republika ya Demokarasi ya Congo, yavuze imyato Wazalendo ashimangira ko ari intwari z’igihugu.

Aganira n’umunyamakuru mukiganiro cyatwaye umwanya utari muto bakoresheje ikoranabuhanga Perezida Félix Tshisekedi, yavuze ko Wazalendo nta bwicanyi bakora ahubwo barwana ku gihugu cyabo.

Ati“Nta bwicanyi Wazalendo bakora m’urugamba bahanganyemo na M23. Wazalendo n’intwari z’igihugu bararwanirira ubutaka bwabo n’igihugu cyabo.”

Yakomeje avuga ati “Wazalendo bararwanirira ukuri bafite n’umwete utaraboneka. Kandi ntabwo ari abicanyi nka M23.”

Félix Tshisekedi atangaje ibi mugihe ku wa 16 Ugushyingo 2023, muri teritware ya Nyiragongo abaturage bakoze imyigaragambyo yo kwamagana Wazalendo, mubyo bashinja Wazalendo harimo ubwicanyi, ubujura, gukora urugomo no kwitwaza Imbunda batazizi ni mugihe ngo bakunze kurasa amasasu uko babonye.

Mu kwezi gushize aba Wazalendo bashinjwe kwica no gushimuta abantu mu Mujyi wa Goma, harimo umwana wimyaka 13 w’umukobwa baje no kwica.

Mu Cyumweru gishize umutwe wa M23 wasohoye itangazo ryamagana ubwicanyi ushinja Wazalendo kwica abasivile 13 mugace ka Bambo ho muri Cheferie ya Bwito, muri teritware ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Kuva imirwano yongera kubura mu kwezi k’ukwakira Wazalendo bashinjwe kwibasira abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi aho byanavuzwe ko batwitse amazu y’Abatutsi mu gace ko Ku Nturo muri Masisi.

 

- Advertisement -

MUKWAYA OLVIER / UMUSEKE.RW