U Rwanda rwakiriye izindi mpunzi 169 zivuye Libya

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

U Rwanda rwakiriye abimukira 169 baturutse muri Libya bafite inkomoko mu bihugu bitandukanye birimo Eritrea, Sudani, Ethiopia, Somalia na Sudani y’Epfo.

Aba bimukira bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko u Rwanda rukiri ku ntego yo gutanga ubuhungiro n’ubufasha ku baturage bari mu kaga.

Aba bimukira baje basanga abandi basaga 500 bacumbikiwe mu nkambi ya Gashora iherereye mu karere ka Bugesera, mu gihe hagishakishwa ibihugu bishobora kubakira.

Mu 2019 nibwo Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi n’abandi bafatanyabikorwa, bashyizeho gahunda yo gufasha abimukira bari babayeho nabi mu nkambi zitandukanye muri Libya, bategereje kugera i Burayi.

Kugeza ubu abagera ku 1500 nibo bamaze kunyuzwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu gihe abasaga 900 bamaze kubona ibihugu bibakira.

 UMUSEKE.RW