Ubufaransa: Dr Munyemana ari kuburanishwa ku byaha bya Jenoside

Kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2023 ni bwo urubanza rwa Dr Munyemana Sosthène rwatangiye imbere y’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris, mu Bufaransa. Ni nyuma y’imyaka 28, ikirego cya mbere kigejejwe imbere y’Ubutabera.

Dr Munyemana w’imyaka 68 yari umuganga w’ababyeyi mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aregwa icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Mu gihe cya jenoside, Dr Munyemana Sosthene yari umuganga mu bitaro bya Kaminuza ya Butare, mu Majyepfo y’u Rwanda.

Uyu mugabo yari atuye ku musozi wa Tumba, aho bikekwa ko yakoreye ibyaha byinshi akurikiranyweho, birimo icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Nyuma y’igihe gito ahungiye mu gihugu cy’u Bufaransa, aho yageze amezi abiri nyuma ya jenoside, hari abamutanzeho ubuhamya mu Mujyi wa Bordeaux, mu kwezi kw’Ukwakira 1995.

Kuva icyo gihe ni bwo hatangiye urugamba rwo kumugeza imbere y’ubutabera, ari na ko na we yiburanira.

Imyaka 28 yabayemo gufatwa no kwambikwa igikomo cy’ikoranabuhanga gituma adacika ubutabera.

Munyemana yemera ko yari afite urufunguzo rwa Segiteri ya Tumba ko abaturage bahungiye mu biro bye, umwunganizi we avuga ko yakoze ibishoboka byose ngo akumire Jenoside.

Ubushinjacyaha buvuga ko Dr Munyemana yafunze Abatutsi mu buryo bwa kinyamaswa mbere y’uko bajyanwa kwicwa.

- Advertisement -

Dr Munyemana uhakana ibyo aregwa, azahanishwa igifungo cya burundu aramutse ahamwe n’icyaha.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW