Ruhango: Umugabo witwa Mporwiki Isaac yatawe muri yombi akekwaho kwica imbwa ya mugenzi we, abaturage bakavuga ko yayiriye.
Mporwiki Isaac w’Imyaka 54 ubusanzwe akomoka mu Karere ka Huye, akaba atuye mu Mudugudu wa Kirambo, Akagari ka Rubona, mu Karere ka Ruhango.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana Mutabazi Patrick yabwiye UMUSEKE ko amakuru na raporo bafite, bivuga ko uyu mugabo yishe imbwa y’umuturanyi, arayibaga.
Mutabazi avuga ko Mporwiki yafashwe ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabagari.
Ati: “Ibyo kuba yayishe akayirya ntabyo nzi, icyo nzi gusa ni uko akurikiranyweho icyaha cyo kwica itungo ritari irye.”
Gitifu Mutabazi avuga ko barimo gusaba nyiri iryo tungo, kwihutira gutanga ikirego mu Bugenzacyaha.
Gusa amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Mporwiki Isaac yemera ko afite abandi bagenzi be bafatanyije kurya iriya mbwa, kandi barya ipusi ndetse n’ibisiga.
Muri iyi minsi hakunze kumvikana bamwe mu baturage barya imbwa, bikanyuranya n’umuco nyarwanda utemerera kurya imbwa n’ibisiga.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.