Umusirikare w’Umurundi  bivugwa ko yapfiriye muri Congo yashyinguwe- AMAFOTO

Kuri uyu wa kane mu murwa mukuru wa Bujumbura nibwo hashyinguwe umusirikare mukuru mu ngabo z’uBurundi bivugwa ko yaguye mu mirwano yo muri Congo.

M23 yavuze ko yafashe bamwe mu basirikare b’abarundi mu byumweru bishize kandi ko hari abapfiriye mu mirwano.

Uyu mutwe wavuze ko wafashe nibura abagera kuri 20 bari mu mirwano yayo na FARDC.

Kuri uyu wa kane nibwo Majoro Major Ernest Gashirahamwe bivugwa ko yaguye muri iyo mirwano yo muri RDCongo ku wa 5 Ugushyingo  yashyinguwe mu cyubahiro gihabwa abasirikare.

SOS Media Burundi ivuga ko uyu musirikare yari ayoboye ingabo zirenga 120.

Yashyinguwe mu irimbi riherereye ahitwa Mpanda mu ntara ya Bubanza , iri mu Burengerazuba bw’uBurundi.

Uwari uhagarariye igisirikare cy’uBurundi muri uwo muhango,FDNB, yashimye umuhate wa majoro Ernest Gashirahamwe.

Ati “Yagiye mu gisirikare  mu Ukwakira 2022.Yashinzwe imirimo itandukanye kandi ayikora neza kandi ayikorana ishyaka.

Uyu avuga ko  mu butumwa bw’amahoro yagiye yoherezwamo mu bihugu bituranye n’u Burundi ndetse  n’indi myitozo yagiye ayikora neza.

- Advertisement -

Icyakora u Burundi ntibwemeza niba koko uyu musirikare yaba yaraguye ku rugamba  muri RDCongo.

UMUSEKE.RW