Umuziki wa Nigeria wigaruriye Umupira w’Isi

Mu gihe kitageze no ku mwaka umwe abahanzi batatu bakomoka muri Nigeria barimo Davido, Burna Boy na Rema bamaze kuririmba mu birori bitatu bikomeye by’umupira w’amaguru ku Isi.

 

Byatangiye byose ku tariki 18 Ukuboza 2022, muri Lusail Iconic Stadium i Doha muri Qatar ubwo habaga ibirori bisoza Igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru.

 

Muri ibyo birori bamwe mu bahanzi bataramiye abarenga ibihumbi mirongo inani bari aho, harimo umuhanzi ukomoka muri Nigeria, David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido.

 

Icyo gihe Davido wari mu bahanzi bakoze indirimbo y’Igikombe cy’Isi, we ntiyigeze aririmba mu birori byafunguye iryo rushanwa ahubwo yitabajwe ku mukino wa nyuma warangiye ikipe y’igihugu ya Argentine itsinze u Bufaransa penaliti 4-3, ikegukana Igikombe cy’Isi.

 

Ubuhangange bw’abahanzi bo muri Nigeria bwongeye kwigaragaza ku tariki 10 Kamena uyu mwaka mu gihugu cya Turkey kuri Ataturk Olympic Stadium ahaberaga umukino wa nyuma wa Champions League 2023 wahuzaga Manchester City na Inter Milan bikarangira Manchester City itwaye igikombe ku gitego kimwe yatsinze.

- Advertisement -

 

Mbere y’uko uwo mukino utangira, umuhanzi Ebonoluwa Ogulu wamamaye nka Burna Boy niwe wasusurukije abari aho.

 

Burna Boy waririmbiye abantu iminota itarenze itanu, amakuru avuga ko yahawe amafaranga angana na miliyoni ebyiri z’Amadorali ya Amerika.

 

Mu ijoro rya tariki 30 Ukwakira, amateka yongeye kwandikwa ubwo umunya-Nigeria Divine Ikubor wamamaye nka Rema yabaga umuhanzi wa mbere ukomoka muri Afurika ushoboye kuririmba mu birori byo gutanga igihembo cya Ballon d’Or.

 

Rema yasusurukije abitabiriye ibi birori byo gutanga Ballon d’Or ya 2023, yatwawe na Lionel Messi.

 

Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ye “Calm Down’’ iri mu zikunzwe cyane muri Afurika no ku Isi yose muri rusange.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW