UPDATE: Umuturage w’i Rubavu yakomerekejwe n’isasu

Umuturage witwa Hagumimana Pierre wo mu Karere ka Rubavu yakomerekejwe n’isasu, amakuru avuga ko yari ku butaka bw’urubibi hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hafi y’ahakomeje kubera imirwano ishyamiranyije ingabo za Leta n’inyeshyamba za M23.

Byabaye ku wa 31 Ukwakira 2023. Uyu mugabo w’imyaka 30 ubwo yari aragiye inka nibwo yakomerekejwe n’iryo sasu.

UMUSEKE wamenye ko yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitwabweho n’inzego z’ubuzima.

Ku rundi ruhande igisasu cyahitanye umugore witwa Zabayo utuye muri Village ya Gitotoma muri Buhumba, hakurya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Icyo gisasu cyahitanye Zabayo w’imyaka 40 ni icyarashwe ku nzu ye iri mu bilometero bicye uvuye ku butaka bw’u Rwanda.

Umutwe wa M23 washinje ingabo za Leta n’imitwe bafatanyije gutera ibisasu biremereye ku baturage b’abasivili muri Buhumba na Kibumba hafi y’u Rwanda.

Uyu mutwe wavuze ko FARDC n’abo bafatanyije ari bo bishe Zabayo ndetse bagakomeretsa n’uyu munyarwanda witwa Hagumimana.

Ntacyo Guverinoma y’u Rwanda cyangwa iya Repubulika ya Demokarasi ya Congo baratangaza kuri iki gisasu cyakomerekeje Umunyarwanda.

Umuturage w’i Rubavu wakomerekejwe n’iki gisasu yiyongereye ku wundi wo mu murenge wa Cyanzarwe na we wakomerekejwe n’ikindi gisasu cyarasiwe muri RDC mu minsi ishize.

- Advertisement -

Imirwano guhera mu ntangiriro za Ukwakira iri kubera muri teritwari za Masisi, Nyiragongo na Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru mu duce twari dusanzwe tugenzurwa n’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zoherejwe guhagarara hagati y’abarwana.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW