Ururimi rw’amarenga rugiye kuba rumwe mu zemewe mu gihugu

Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda, (NCPD) yatangaje ko hari kwigwa uko ururimi rw’amarenga rwakwemerwa mu gihugu ndetse hagiye kumurikwa inkoranyamagambo yarwo  , yitezweho gufasha abafite ubumuga n’abandi batandukanganye.

Ni ibyagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe abafite ubumuga.

Buri mwaka tariki 03 Ukuboza hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga , ukazabera mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Dufatanye n’Abantu bafite ubumuga, tugere ku ntego zirambye.”

Uyu munsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga, uzarangwa no , gutanga inkoni zera z’abafite ubumuga bwo kutabona ndetse no gutanga ibikoresho bitandukanye by’abantu bafite ubumuga ariko hanarebwa ahari ibibuga by’imipira ko byubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga.

Agaruka ku nkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga Nyarwanda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko izaba igisubizo ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagorwaga no kubona serivisi zitandukanye.

Yagize ati “Dutegura inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga,nta kindi dushaka,turashaka kuzaca ingorane burundu.Ubu yarangiye, muri iki cyumweru ku itariki ya 1 Ukuboza 2023, turategura inama yindi izayishyira mu bikorwa.Muri ibyo harimo ko yemezwa nk’ururimi rwa gatanu rwemewe mu gihugu,ikizakurikiraho ishyirwe mu mashuri,abantu bamenye ururimi rw’amarenga ku buryo umuntu wese uzajya urangiza,azajaya abasha gutanga serivisi ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Ndayisaba avuga ko hazagenwa n’ibikoresho haba iby’ikoranabuhanga n’ibindi bizafasha kurushaho kwigisha ururimi rw’amarenga.

Mu 2014, Komisiyo y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) n’Urugaga rw’igihugu rw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga  (RNUD) batangiye umushinga wo kwandika inkoranyamagambo yuzuye y’ururimi rw’amarenga kuri ubu iri kugana ku musozo.

- Advertisement -

Biteganijwe ko inkoranyamagambo nshya izaba irimo ibimeneyetso bigera ku 2000, aho kuba 900 nkuko inkoranya ya mbere yakozwe mu 2009 yari imeze. Usibye igice cy’ibimenyetso bishushanyije, amagambo yanditse azaba ari mu Kinyarwanda no mu Cyongereza.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW