Uwaririmbye ‘Kiradodora’ yapfuye

Umuhanzi w’Umurundi witwa Sam Overmix wamamaye mu ndirimbo ‘Kiradodora’ yamenyekanye  mu myaka ishize yaba mu Rwanda n’i Burundi, yitabye Imana azize uburwayi.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023, bivugwa ko yitabye Imana ku wa 18 Ugushyingo, 2023.

Abatanze amakuru ku rupfu rwe bavuga ko yari amaze amezi abiri arwaye, icyakora akomeza kutabyitaho kugeza ubwo atangiye kuremba mu mpera z’icyumweru gishize, bamujyana kwa muganga birangira yitabye Imana.

Uyu muhanzi w’Umurundi, yari asanzwe aririmba mu tubari ibyo benshi bita ‘Karaoke’ yitabye Imana afite abana batandatu. Gusa nta mugore w’isezerano babanaga.

UMUSEKE.RW