Visi Perezida wa Cuba, Salvador Valdes ari mu Rwanda, mu rugendo rw’akazi. Ni uruzinduko yatangiye muri Afurika ahereye muri Ghana, kuva ku wa 14 Ugushyingo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Ugushyingo visi Perezida Valde ku rubuga rwa X yatangaje ko “URwanda rwatwakiranye urugwiro n’ikinyabupfura.”
Yashimiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahana w’u Rwanda ,Dr Vincent Biruta wamwakiriye.
Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, yakiriwe na Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier wari kumwe na ba Visi Perezida, Espérance Nyirasafari na Dr Alvera Mukabaramba.
Nyuma y’ibiganiro by’impande zombi byabereye mu muhezo, Salvador Valdés, batangaje ko mu bimugenza harimo gushyikiriza Perezida wa Sena y’u Rwanda, ubutumwa bw’Inteko Ishinga Amategeko ya Cuba.
Salvador Valdés yavuze ko igihugu cye cyasinye amasezerano y’ubufatanye hagati yacyo n’u Rwanda kandi Guverinoma ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko byose biyashyigikiye.
UMUSEKE.RW