Volleyball (Zone V): Amakipe abiri y’u Rwanda yageze ku mukino wa nyuma

Mu mikino ya 1/2 y’umunsi wa Gatanu w’irushanwa riri guhuza amakipe yo mu Bihugu byo mu Karere ka Gatanu (CAVB Zone V Volleyball Club Championship 2023), ikipe ya APR Volleyball Club yasuzuguwe na Police Volleyball Club yayitsinze amaseti 3-0, RRA WVC igera ku mukino wa nyuma mu cyiciro cy’Abagore.

Ni irushanwa ryari rigeze mu cyiciro cya 1/2 mu bagore no mu bagabo, cyane ko imikino ya nyuma n’iyo guhatanira umwanya wa Gatatu, izakinwa ku Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023.

Ikipe ya Police VC yagize irushanwa ryiza, yatsinze iy’Ingabo z’Igihugu amaseti 3-0 (25-23, 25-21 na 25-20).

Uretse gutsindwa isuzuguwe, abakinnyi ba APR VC barimo Gisubizo Merci, bagaragaye batishimira ibyemezo bimwe na bimwe by’umutoza wungirije, byanatumye bagirana ibisa no kuvugana nabi.

Undi mukino wabaye mu bagabo, ni uwahuje Kepler VC na Sports-S. Iyi kipe ya Kaminuza yatsinzwe n’Abanya-Kenya amaseti 3-2 bihesha Sport-S kugera ku mukino wa nyuma gutyo.

Bisobanuye ko mu Cyiciro cy’Abagabo, Police VC izakina na Sport-S ku mukino wa nyuma uzakinwa Saa kumi n’imwe z’amanywa, mu gihe mu bagore RRA WVC izaba yakinnye na Pipeline WVC Saa Cyenda z’amanywa.

Mu guhatanira umwanya wa Gatatu mu bagore, APR WVC izakina na Police WVC Saa Tanu z’amanywa, mu gihe mu bagabo Keple VC izakina na APR VC Saa saba z’amanywa.

Imikino y’uyu munsi, yitabiriwe n’abakunzi ba Volleyball barimo n’abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi.

Police VC yateje umwiryane muri APR VC
APR VC yagize umunsi mubi itazibagirwa
Manzi Thierry, Mugenzi Bienvenu, Muhawenayo Gad
Hakim Sahabo na bagenzi be
Rwatubyaye na bagenzi be bakurikira umukino
Wabonaga bishimiye kureba umukino wa Volleyball
Bose baryohewe n’umukino wa Volleyball
Pipeline WVC yo muri Kenya, yageze ku mukino wa nyuma
RRA WVC yagaragaje urwego rwo hejuru muri iri rushanwa
Ukuboko kwa Mutabazi Elie, kwagaragaye mu mukino RRA WVC yatsinzemo Police WVC

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -