Yaka Mwana Yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, ruvuga ko rwafunze Gasore Pacifique uzwi nka Yaka Mwana, akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umuntu ku bushake.

Umuvugizi w’Uru rwego ,Dr Murangira B Thierry, yatangaje ko yatawe muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya Kicukiro.

Yagize ati “Nibyo koko Gasore Pacifique uzwi kw’izina rya “Yaka Mwana” arafunze akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umuntu ku bushake. Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.”

Gasore Pacifique uzwi nka Yaka Mwana azwi ku mbuga nkoranyamabaga nka Youtube mu rwenya no gukina filimi,akaba bivugwa ko akunze kuganzwa na Manyinya.

Naramuka ahamwe n’iki cyaha azahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’uRwanda atari munsi y’ibihumbi 500frw ariko atarenze miliyoni 1frw.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW