Abanyeshuri ba Wisdom School bafashije abarwariye mu Bitaro bya Ruhengeri

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Abarwayi babanje gusengerwa bishimira urugwiro aba bana babasanganije

Abanyeshuri n’abarimu bo muri Wisdom School i Musanze, basuye abarwariye mu Bitaro bya Ruhengeri babagenera ubufasha bw’ibikoresho by’isuku, amata, banishyurira imiti abarwayi batishoboye.

Ubufasha batanze bufite agaciro k’amafaranga arenga ibihumbi 500 y’u Rwanda.

Ubufasha aba banyeshuri batanze ni ubwo bahawe n’ababyeyi bunganirwa n’abarimu, nyuma yo kugira igitekerezo cyo gusura no kwifatanya n’abarwayi baba barimo n’abatari bake batishoboye, ndetse n’ababa bamaze igihe kirekire mu Bitaro.

Bamwe mu barwayi n’abarwaza bahawe ubufasha, bashimiye abo banyeshuri kuba babazirikanye bakabafasha bemeza ko kuba abo bana bafite umutima wo kuzirikana abababaye ari igihamya cy’icyerekezo kiza u Rwanda rufite.

Muhawenimana Jeannine ni umwe muri bo, yagize ati “Mu by’ukuri turishimye cyane kuba tubonye ubu bufasha, ubundi wasangaga ufite isabune, ugasanga mugenzi wawe atayifite bikaba ngombwa ko uyisaranganya na bagenzi bawe. Turashimira aba bana batuzirikanye biratwereka ko u Rwanda rufite ejo hazaza heza. Imana ibahe umugisha.”

Kaneza Innocent na we yagize ati “Turashimira aba banyeshuri batuzirikanye, birerekana ko Wisdom School irera neza, ndetse u Rwanda ruzagira abayobozi n’abakozi beza. Ubufasha baduhaye buba bukenewe kuri benshi, n’abandi bantu babibonereho kuko abarwayi benshi bakeneye ubufasha no kubaba hafi.”

Bimwe mu bikoresho byahawe abarwariye mu Bitaro bya Ruhengeri

Bamwe muri aba banyeshuri nabo bashimiye ababyeyi babo n’abarezi babafashije kugera kuri iki gukorwa biyemeza ko batazasubira inyuma mu bikorwa byo gufasha abababaye.

Isheja Kayiranga, yagize ati “Ndashimira ababyeyi banjye kuko nababwiye iki gitekerezo baracyumva bampa amafaranga, ndashimira kandi ubuyobozi bw’ishuri nabo baradushyigikiye. Twabonye uko abarwayi bameze ariko biragaragara ko bakeneye ubufasha burenze ubu, Turasaba abandi bantu ko nabo bazirikana aba barwayi bakabafasha.”

Isingizwe Mihigo Yannick nawe yagize ati “Tubahaye ubufasha twari dufite ariko bakeneye byinshi, abantu nibumve ko abarwayi bakeneye ababafasha n’abababa hafi kuko baba batari kwikorera, batakaza amafaranga n’imbaraga nyinshi bityo kubafasha ni ingenzi.”

- Advertisement -

Umuyobozi Mukuru wa Wisdom School, Nduwayesu Elie, yashimiye ababyeyi bumvishe icyifuzo cy’abo bana bakabashyigikira agahamya ko uburere abo bana bafite bwerekana ko igihugu gifite ahazaza heza.

Yagize ati “Iki gitekerezo kiva mu Mico mwiza wa Wisdom School, ariko reka dushimire n’ababyeyi bemeye gufasha aba bana kuko bo ubwabo nta mafaranga bagira kuko badakora. Ubundi kurerera u Rwanda ni byiza ko hubakwa ubumuntu n’uburere, aba bana rero barabifite binerekana ko n’u Rwanda rufite ejo hazaza heza.”

Ubufasha bwagenewe abarwayi bo mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri birimo, impapuro z’isuku, isabune, pampers, amata harimo na Nido zahawe abana bavutse igihe kitaragera n’abavukanye ibibazo, hanatangwa amafaranga ibihumbi 100 byo kwishyurira imiti bamwe mu barwayi batishoboye byose bigera mu bihumbi 500 by’u Rwanda.

UMUSEKE.RW