Abapasiteri babiri bashatse guhirika Umuyobozi wa ADEPR batawe muri yombi

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Imodoka ya RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi Abapasiteri babiri bo mu itorero rya ADEPR, bakurikiranyweho guhimba inyandiko mpimbano igamije kweguza Umuyobozi w’Itorero rya ADEPR.

RIB ivuga ko tariki 27 Ugushyingo, 2023 yafunze abantu 4 bo mu Itorero rya ADEPR, Pasiteri KARAMUKA Fordouard na Pasiteri MAZIMPAKA Janvier.

Abandi bafunzwe ni Umuvugabutumwa RWAMAKUBA Ezechiel n’Umukristo muri iryo torero witwa NUBAHA Janvier.

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ruvuga ko bacyekwaho ibyaha byo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, no kuba icyitso kuri icyo cyaha.

Dr. Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, yavuze ko ibyo byaha bacyekwaho babikoze bahimba urutonde rw’abayoboke ba ADEPER, bagashyiraho imikono y’impimbano basaba ko UMUYOBOZI MUKURU w’Itorero rya ADEPR yeguzwa.

Umuvugabutumwa RWAMAKUBA Ezechiel ngo mu ibazwa rye yemeye ko urwo rutonde rwa bamwe, bivugwa ko ari abakirisitu b’itorero rya ADEPR, barukoze bafatanyije na Pasiteri KARAMUKA Fordouard.

Bamwe mu batangabuhamya bafite amazina yagaragaye kuri ayo mabaruwa babajijwe, bahakana kugira uruhare muri ibyo bikorwa bigize ibyaha.

RIB ivuga ko ikomeje iperereza, abacyekwaho icyaha bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Remera, Kicukiro na Kimihurura, mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rusaba abantu kwirinda gukoresha inyandiko mpimbano, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko, ndetse kikaba gifite n’ibihano biremereye.

- Advertisement -

Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati  y’imyaka 5 itarenga 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati  ya miliyoni 3 na miliyoni 5Frw.

UMUSEKE.RW