Amavubi U18 yasezereye Sudani

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 18, yatsinze ingimbi za Sudani zitarengeje iyo myaka, ibitego 3-0 ihita ibona itike ya 1/2 muri Cecafa iri kubera mu gihugu cya Kenya.

Ni umukino woroheye ingimbi z’u Rwanda, kuko ku munota wa 36 zari zitsinze igitego cya Mbere cyatsinzwe na Ndayishimiye Didier.

Gutsinda igitego hakiri kare ku Rwanda, byari bisobanuye ko hari amahirwe menshi yo kwegukana amanota atatu y’uyu munsi.

Iminota 45 y’igice cya Mbere, yatangiye u Rwanda ruri imbere n’igitego 1-0, runagaragaza inyota yo gutsinda ibindi birenze kimwe.

Bakigaruka mu gice cya Kabiri, ingimbi z’u Rwanda zahise zibona igitego cya Kabiri ku munota wa 53 kuri penaliti yatewe na Hoziyana Kennedy.

Amavubi y’Abatarengeje imyaka 18, yakomeje gusatira cyane ndetse yongera kubona izamu ku munota wa 84 cyatsinzwe na Irakoze Jean Paul.

Kubona ibitego bitatu, hari hakurikiyeho kubicunga neza kuko byatangaga amahirwe yo kubona itike ya 1/2.

Abasore b’u Rwanda bakomeje gucunga ibitego bya bo, iminota 90 irangira begukanye intsinzi y’ibitego 3-0 n’itike ya 1/2.

U Rwanda rwazamukanye na Kenya yatsinze Somalia ibitego 4-1, yanazamutse ari iya mbere mu itsinda.

- Advertisement -
Bakiniraga ku izamu rya Sudani
Hoziyana Kennedy yatsindiye u Rwanda igitego cya Kabiri
Umupira ntiwavaga ku kirenge
Pascal ari mu bitwaye neza
Kenya na yo yageze muri 1/2
Ingimbi z’u Rwanda zihariye umupira muri uyu mukino
Sudani yabanjemo
Ingimbi z’u Rwanda zabanjemo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW