Abari mu nkambi za kiziba na Nyabiheke bahinduriwe imibereho

Impunzi z’Abanye-Congo ziri mu nkambi za Kiziba na Nyabiheke n’abatuye mu nkengero zazo, bahawe ibikoresho bitandukanye mu rwego rwo gukomeza gusigasira imibereho myiza yabo.

Ibi byakozwe na Croix Rouge y’u Rwanda, mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi, mu ntara y’Iburengerazuba mu mwaka 2022-2023, aho hubatswe ibikoni 300 bahabwa imbangukiragutabara imwe, n’ibikoresho 128 byo mu Kigo Nderabuzima cyo muri iyi nkambi.

Usibye ibyo, banahawe ibiryamirwa n’ibindi bikoresho by’ubuhinzi, hubatswe imiyoboro y’amazi n’ibindi byose byatwaye asaga miliyoni 500Frw.

Mu nkambi ya Nyabiheke iri mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, hubatswe inyubako n’ibikoresho byatwaye miliyoni zisaga ijana (103.786.450Frw).

Hanze y’inkambi hubatswe ubwiherero 185 bwatwaye miliyoni mirongo itatu zisaga (31, 820, 000 Frw).

Murekatete Esiteri wo mu Mudugudu wa Kanyarusanga, Akagari ka Rubaza, Umurenge wa Rwankuba, ati “Twari abahinzi tudeya Croix Rouge iraza idushyira hanwe, iduha inkunga n’imbuto turahinga abari mu mirire mibi tuzavamo”.

Gahigiro Bernard ati “Turishimye cyane, turashimira Croix Rouge yaduteye inkunga yo guhinga ibirayi tuzarya n’abafite abana mu mashuri babarihirire.”

Mazimpaka Emmanuel ni umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano  muri Croix Rouge y’u Rwanda. Yavuze ko ibikorwa byinshi birimo n’ibyubuhinzi binyuze mu makoperative bagiye bakora muri izi nkambi, bigamije ko aba baturage bagira imibereho myiza, bahurira muri byinshi birinda kwishishana.

Yanavuze ko Croix  Rouge nk’umufatanyabikorwa wa Leta izakomeza gukora n’ibindi, asaba gukomeza gusigasira ibyagezweho.

Ati “Ubufasha n’imishinga y’ubuhinzi bahuriyeho birabafasha bica kwishishanya, Croix  Rouge nk’umufasha wa Leta tuzakomeza imishinga itandukanye kugura ngo babeho bafite ubuzima bwiza, turabasaba gukomeza gusigasira ibyagezweho.”

- Advertisement -

Izimpunzi n’abandi baturage baturiye inkambi barahujwe bakodesherezwa imirima, bakoreramo ubuhinzi bw’ibirayi, banahabwa imodoka ebyiri z’imbangukiragutabara, zizajya zifashishwa mu gutwara abarwayi ko bigo nderabuzima, zibajyana mu bitaro by’Uturere.

Bahawe imirima ibafasha kwiteza imbere

MUHIRE DONATIEN/UMUSEKE.RW/KARONGI