Abasirikare 5 ba Israel biciwe muri Gaza

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Abasirikare ba Israel bakomeje intambara muri Gaza aho bahanganye na Hamas

Igisirikare cya Israel, IDF cyatangaje ko abasirikare batanu biyongereye ku bandi biciwe mu ntambara ibera muri Gaza.

Abasirikare batatu biciwe mu majyepfo ya Gaza, ahakomeje kubera imirwano ikomeye hagati y’ingabo za Israel n’umutwe wa Hamas.

Undi musirikare ngo yishwe n’ibikomere yagize mu cyumweru gishize.

BBC ivuga ko nubwo ingabo za Israel bigaragara ko zifite imbaraga kurusha Hamas, ngo zikunze gutegwa ibico n’abarwanyi bacukuye imyobo mu bice bituwe n’abaturage b’abasivile.

Igisirikare cya Israel kivuga ko bamwe mu basirikare bapfuye ari abo mu mutwe udasanzwe witwa Duvdevan Unit, ushinzwe guhangana n’iterabwoba.

Umutwe wa Hamas uvuga ko igitero cya Israel cyahitanye abanya-Palestine 110 mu majyaruguru ya Gaza ahitwa Jabalia.

Israel ntabwo yigeze igira icyo ivuga kuri icyo gitero.

Jabalia, ni inkambi imaze igihe mu majyaruguru ya Gaza kuva intambara itangiye, Israel yaburiye abaturage baho kuhava.

Tariki ya 07 Ukwakira, 2023 nibwo umutwe wa Hamas wateye muri Israel unyuze ahantu harinzwe cyane, icyo gitero cyahitanye abantu 1,200 muri Israel, abandi 240 bajyanwa bunyago.

- Advertisement -

Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza, ivuga ko kugeza ubu Abanya-Palestine 18,700 bishwe na Israel, abagera ku 50,000 barakomereka.

UMUSEKE.RW