Abasirikare ba RDF bo mu mutwe udasanzwe basoje amasomo – AMAFOTO

Abasirikare b’Ingabo z’u Rwanda, RDF,basoje amasomo y’ibikorwa bidasanzwe (Special Operation Forces) nyuma y’amezi 10 bari bamaze mu myitozo mu Kigo cya gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe.

Umuhango wo kubakira wayobowe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame.

Gen. Mubarakh yashimiye ‘Special Forces’ ko yazamuye urwego rw’imyitozo, yinjiza abayisoje muri iki cyiciro, anashimira abarimu ku murimo bakoze wo gutanga ubumenyi bwabagize abo bari bo.

Yagize ati “Mwakoze imyitozo ikomeye nk’uko mwabigaragaje hano. Ubumenyi mwahawe buzabafasha mu kazi kanyu. Icyo mukeneye gushyira imbere ni ikinyabupfura. Turi igisirikare giha agaciro ikinyabupfura, imyitwarire myiza n’indangagaciro.”

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo babafite ipeta rya Jenerali n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda.

UMUSEKE.RW