Abasirikare bishe umuyobozi w’akagari bakatiwe urwo gupfa

RD Congo: Abasirikare batatu bo mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umuyobozi wa selile (Akagari) mu Mujyi wa Butemb0 wajyanye kuri Polisi amasasu abo basirikare bari bataye mu kabari.

Ni mu rubanza rwaciwe n’Urukiko rwa Gisirikare rwa Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Ukuboza 2023.

Iri buranisha ryabereye mu ruhame nyuma y’umunsi umwe Kambale Kalemba Pacifique, wari umyobozi wa Selile Kayitwikire arashwe n’abo basirikare.

Abasirikare bahamwe n’icyaha ni Ngoyi Kalingwe Aimé, Muyanda Yanick na Pacheco Ibrahim.

Bahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi ku rwego rwa mbere kimwe no gukwirakwiza amasasu muri rubanda.

Umuryango wa nyakwigendera washimye igihano cyafatiwe bariya basirikare bishe umuntu wabo.

Radio Okapi ivuga ko abo basirikare uko ari batatu batangaje ko bagiye kujurira icyemezo cy’Urukiko.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -