Abaturage bateye amabuye kugeza apfuye umugore “bavuga ko yaroze abana babiri”

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
I Rubavu ni mu ibara ritukura cyane

Rubavu: Abaturage bo bishe uwitwa Mukarukundo Elina w’imyaka 55 bashinjaga kuroga abana babiri bo mu rugo rumwe.

Iyi nkuru yabereye mu mudugudu wa Makurizo, akagari ka Makurizo, umurenge wa Cyanzarwe ho mu karere ka Rubavu mu ijoro ryakeye.

Abo bana ni ab’uwitwa Hakizimana Pierre, umwe yapfuye taliki 28 Ugushyingo, 2023 undi apfa ku wa 02 Ukuboza 2023 bitera abaturage uburakari.

Abo baturage babanje gutema insina za Mukarukundo Elina, ndetse na we bamutera amabuye kugeza apfuye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’uburengerazuba, SP Twizere Karekezi Bonaventure yemeje aya makuru avuga ko hari abafashwe.

Ati ’’Nibyo byabaye, uwo mukecuru yishwe n’abaturage bavuga ko aroga hari abagera kuri 5 batawe muri yombi, ndetse na RIB ikaba irigukora iperereza.’’

Yakomeje agira inama abaturage kwirinda kwihanira mu buryo ubwo aribwo bwose.

Ati “Turakangurira abaturage ko kizira, ndetse kikanaziririzwa kwihanira kubera ko mu buryo bwose byabayemo, haba uko kuvuga ko umuntu aroga, dukwiye gutanga amakuru agakurikiranwa mu rwego rwo gukumira no kuburizamo ibyo byose bishobora kuvutsa umuntu wese ubuzima, uwaba yabikoze rero ntibimukuraho icyaha cyo kuba yishe umuntu. Abaturage bakwiye kubyirinda.’’

Kwihanira si ubwa mbere bibaye mu Karere ka Rubavu, muri Werurwe 2020 hagaragaye ku mashusho uwitwa Niyonzima Salomon arimo gukubitwa n’abaturage nyuma y’uko bari bamufashe yibye igitoki nuko aza kwitaba mu bitaro bya Gisenyi.

- Advertisement -

MUKWAYA Olivier i Rubavu