Umugabo wacukuye icyobo mu nzu ye “ari kubibazwa”

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Nkurunziza Ismael ni we ukekwaho gucukura uriya mwobo

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB rwamaze gufata umugabo witwa Nkurunziza Ismael wo mu Karere ka Nyamasheke, aheruka gutahurwaho gucukura icyobo mu nzu ye.

Amakuru y’uyu mwobo yamenyekanye ubwo umumotari yamutwaraga, yamugeza iwe “ngo agashaka kumuniga ngo amujugunye muri uwo mwobo” undi amurusha imbaraga aramucika, agenda atabazaba abaturage.

RIB ivuga ko yamaze guta muri yombi Nkurunziza Ismael w’imyaka 37, ukekwaho kuba yaracukuye uwo mwobo mu nzu ye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye UMUSEKE ko biriya bikamara kumenyekana hatangiye iperereza, kugeza uriya mugaba afashwe.

Ati “Twatangiye iperereza, dusuzuma icyobo niba nta bindi byaha byakorewemo, ariko icyobo cyari kikiri gishya, ariko cyacukuwe n’uriya mugabo aza gutoroka, turamukurikirana arafatwa. Ubwo igikurikiye ni ukumubaza impamvu yacukuye kiriya cyobo.”

Dr Murangira avuga ko kugeza ubu uriya mugabo hazamenyekana ibyaha akekwaho igihe iperereza rizaba ryamenye ibikorwa yari agamije gukoresha kiriya cyobo.

Habonetse umwobo mu nzu y’umuturage “wari uwo kujugunyamo abo yishe”

UMUSEKE.RW

- Advertisement -