Aberekeza mu Ntara gusangira ubunani n’imiryango boroherejwe ingendo

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Urwego Nzenzura Mikorere RURA, bashyizeho uburyo bworohereza abava mu mujyi wa Kigali, berekeza mu Ntara muri iki gihe cy’iminsi mikuru.

Ni gahunda izakorwa kuva kuwa Gatandatu no ku cyumweru,tariki ya 30-31 Ukuboza 2023.

Ubusanzwe abategaga imodoka bava i Kigali, berekeza mu ntara byagoraga kuzibona ahanini bitewe n’umubare mwinshi waberekezayo.

Umujyi wa Kigali watangaje ko aberekeza mu Ntara y’Iburangerazuba n’Amajyepfo, mu turere twa Nyamasheke,Rusizi ,Karongi,Ngororero na Rutsiro,(unyuze i Karongi), bazafatira imodoka kuri Kigali Pele stadium.

Aberekeza mu Ntara y’Iburasirazuba,banyura i Kabuga, bazafatira imodoka muri gare ya Kabuga.

Ni mu gihe abandi bose basigaye  bazafatira imodoka muri gare ya Nyabugogo na Nyanza.

UMUSEKE.RW