Aborozi b’ingurube bagaragaje ko ibiryo by’iryo tungo bihenze ku isoko

Aborozi b’ingurube bagaragarije Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi bimwe mu bibazo bagihura na byo  birimo n’ibiryo by’amatungo.

Ibi babitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2023,ubwo habaga  Inteko Rusange y’Ihuriro ry’Abari mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ubworozi bw’ingurube mu Rwanda.

Ndayambaje Alexis,umworozi w’ingurube wo mu karere ka Gicumbi, yavuze kimwe mu bintu bikidindiza ubworozi bwabo harimo n’ibiryo by’ingurube bihenze ku isoko.

Ati “Imbogamizi ni ibiryo bihenze ku isoko ndetse ntibinaboneke .Indi mbogamizi ni iyisoko tukirwana na ryo.Ingurube zirahari ariko kubona isoko ry’imbere mu gihugu ni ryo dukeneye kuko usanga abaguzi dufite ari abo mu bice byo mu burengerazzuba, baba bazijyana muri RD Congo. Ugasanga dukeneye abashoramari, bakazitunganyiriza mu gihugu ahubwo umusaruro ukajya hanze utunganye.”

Ibi kandi abihuriza hamwe na Nshirimpumu Jean Claude umworozi w’ingurube wabigize umwuga akaba n’Umuyobozi w’Ihuriro nyarwanda ry’aborora ingurube, Jean Claude Shirimpumu, aho avuga ko bakigorwa no kubona ibyo bagaburira amatungo y’ingurube kuko bihenze.

Ati “Ibiryo koko ni ikibazo , ntibinaboneka cyane kuko itungo ry’ingurube usanga rihanganye n’umuntu kuko ni indyabyose, bigatuma ibyo rirya bihenze, Ariko turashimira leta y’u Rwanda ko inganda z’ibiryo by’amatungo byiyongereye.”Dufite inganda 10, bivuga ngo nubwo bihenze nibura bibasha no kuboneka.

Usibye ikibazo cy’ibiryo bihenze, aborozi b’ingurube banagaragaje ko amabagiro akiri macye mu gihugu. ndetse no kubona amasoko.

Kuri ibi bibazo, Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’ubworozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Ndorimana Jean Claude avuga ko  hari abafatanyabikorwa ba leta bakorana kugira ngo babafashe kubona amabagiro.

Ati “ Turigufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gihugu kugira ngo hubakwe amabagiro yuzuje ubuziranenge.”

- Advertisement -

Ndorimana akomoza ku biryo by’ingurube bihenze ku isoko yagize ati “Ibiryo by’amatungo birahenze, ntabwo ari mu Rwanda gusa, bituruka ku kuba , hafi 60,70% mu bibigize biba bikomoka ku bigori. Igiciro cy’ibigori ku isoko ryaba iry’imbere mu gihugu cyangwa se mpuzamahanga, uko kigenda kizamuka niko n’ibiryo by’amatungo bigenda bizamuka.Tugiye kugira umwero mwiza w’ibigori,n’ibiryo by’amatungo turizera ko bizagabanuka.”

Mu 2021 mu Rwanda habarurwaga ingurube Miliyoni 1.38. Icyakora zagiye ziyongera, aho kuri  zigeze kuri kuri miliyoni 1,700.

Inteko Rusange y’Ihuriro ry’Abari mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ubworozi bw’ingurube mu Rwanda yasesenguye ibikibangamiye aborozi
Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’ubworozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Ndorimana Jean Claude avuga ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa hagenda hubakwa amabagiro

UMUSEKE.RW