Amajyepfo: Ruhango ni iya nyuma mu gutanga serivisi ku baturage

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere(RGB) bwerekana ko Akarere ka Nyamagabe kari imbere mu Nkingi 3, Ruhango iza ku mwanya wa Nyuma.
Ni Ubushakashatsi bugamije kugaragaza Ishusho y’uko abaturage babona Imiyoborere n’Imitangire ya Serivisi mu Nzego zibegereye.
Ibi RGB yabigarutseho mu nama Nyunguranabitekerezo yahuje Abayobozi batandukanye bo mu Ntara y’Amajyepfo n’Ubuyobozi bw’uru rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, yabareye mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa Gatatu taliki ya 06/12/2023.
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Yusta Kayitesi avuga bajya gukora Ubushakashatsi bibanze ku Nkingi 3 harimo Inkingi y’Ubukungu, Iy’Imibereho myiza y’abaturage ndetse n’Inkingi y’Imiyoborere.
Muri izo nkingi hakabamo uko abaturage bashima Imiyoborere n’Imitangire ya Serivisi hakurikijwe ibyiciro, Uturere basanga Nyamagabe yarazamutse mu Nkingi hafi ya zose iva ku mwanya wa Nyuma bariho umwaka ushize, ubu bakaba baje ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.
Kayitesi avuga ko kuba Akarere ka Nyamagabe kari ku mwanya w’imbere byatewe n’Inama bagiriwe bazishyira mu bikorwa bakosora ahagaragaye intege nkeya.
Ati “Umwaka ushize twicaye aha, twagaragaje ko Akarere ka Nyamagabe kari inyuma, bongeye kwisuzuma bakosora ibitaragenze neza  uyu munsi baje ku mwanya wa mbere.”
Kayitesi yavuze ko Akarere ka  Ruhango kari ku myanya ya nyuma, mu nkingi hafi ya zose uko ari eshatu.
Ati “Ruhango yasubiye inyuma ku Isuku n’imyambaro, serivisi  z’Ubutaka, Imikorere y’urwego rw’Umudugudu, guhererekanya ibyangombwa by’ubutaka basubiye inyuma ku kigero cya 14%.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Ildebrande avuga ko bahaye agaciro ibiganiro bagiranye na RGB bamaze kugaragarizwa ibitaragenze neza biba ngombwa ko biyambaza abafatanyabikorwa n’Ubuyobozi bw’Akarere kujya mu baturage bose hamwe.
Ati “Twarebaga aho batunenga tumaze kuhabona twashyizeho ikurikiranabikorwa buri wese afata ibimureba’
Niyomwungeri atanga urugero rw’abana bapimwaga hagamijwe kugaragaza uko bahagaze mu bijyanye n’imirire mibi.”
Yakomeje agira ati “Mu rwego rw’Ubuzima twarazamutse kuko niho hari intege nkeya.”
Yavuze ko imibare yo mu Buzima bayifatanyaga n’iyo mu burezi kandi byatanze umusaruro mwiza.
Niyomwungeri avuga ko mu bindi bakosoye ari imitangire myiza ya serivisi kuko bazamutseho 40%.
Gusa avuga ko mu bikorwaremezo birimo amateme n’imihanda ariho abaturage banenga akavuga ko ibiri mu bushobozi bwabo babikoze.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko  ibyo RGB igaragaje byerekana urugendo Inzego zigomba gukora rwo guteza abaturage imbere.
Ati “Icyiza cy’ubu bushakashatsi ni ukureba ababikoze neza bakoze iki? abataragize amanota  meza no hehe bakosora?”.
Cyakora Guverineri avuga ko ibiri mu bushobozi bw’Uturere bigomba gukorwa.
Yasabye Abayobozi b’Akarere ka Ruhango kwisuzuma bakareba aho batsikiye bakamenya ko kuhakosora  bishoboka.
Muri ubu bushakashatsi Akarere ka Nyamagabe yazamutseho amanota 9% kuko ahenshi  usanga ifite hejuru ya 80% mu gihe Ruhango yo ifite 72%.
Mayor wa Nyamagabe Hildebrande Niyomwungeri avuga ko Inama bagiriwe na RGB umwaka ushize ariyo yatumye bakosora ibitaragenze neza
Umuyobozi Mukuru wa RGB Yusta Kayitesi avuga ko bagiye gukorana ibiganiro n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango
Bamwe mu Bayobozi b’Uturere two mu Ntara y’Amajyepfo
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko abagize amanota make bagomba kwikosora
MUHIZI ELISÉE 
UMUSEKE.RW.RW/ Amajyepfo