America yasabye M23 na FARDC guhagarika imirwano mu gihe cy’ibyumweru 2

Hongerewe ibyumweru bibiri byo guhagarika imirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, hagati y’Ingabo za leta FARDC n’umutwe wa M23.

Ibiro bya Perezida wa leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Mbere byari byatangaje ko hatanzwe amasaha 72 y’agahenge hagati y’impande zirwana M23 na FARDC.

Bikaba byaratangiye kubahirizwa guhera igihe cy’igicamunsi ku wa Mbere, tariki 11/12/2023, kugeza ku wa Gatanu, tariki 15/12/2023.

Ibiro Ntaramakuru, Reuters byatangaje ko nanone Amerika yongeye gutangaza ko hongerewe ibyumweru bibiri byo guhagarika intambara hagati ya M23 n’ingabo za Republika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Ibiro bya Perezidansi ya America biti “Habaye kubahiriza ariya amasaha 72 dushimiye impande zombi. Twongeye kubasaba kubahiriza kandi mu gihe cy’iminsi 14.”

Ambasaderi wa leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kinshasa yashimiye abakuru b’ibihugu uw’u Rwanda, Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa RDC kuba baragize uruhare runini kugira ngo habe kubahiriza agahenge mu gihe cy’amasaha 72.

Gusa nubwo biru uko i Kibumba ingabo zirarebana ay’ingwe hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya RDC. Ingabo za Republika iharanira Demokarasi ya Congo, zishinjwa kuba zarimuye ibirindiro i Kibumba abasirikare bakegera ibice birimo inyeshyamba za M23.

MUKWAYA Olivier / UMUSEKE.RW

- Advertisement -