Banyita ikigoryi! Mohammed Wade yeruye aravuga

Umutoza mukuru w’agateganyo w’ikipe ya Rayon Sports, Mohammed Wade, yavuze uburyo bajya bamwita ikigoryi kubera ibyemezo bya hato na hato ajya afata.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatsinze Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Gusa n’ubwo iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda yatsinze, umutoza wa yo mukuru w’agateganyo, Umunya-Mauritania, Mohammed Wade, yagaragaje kutanyurwa n’umusaruro wa bamwe mu bakinnyi be barimo Mvuyekure Emmanuel utagize umukino mwiza.

Nyuma y’uyu mukino, aganira n’itangazamakuru, uyu mutoza yahishuye ko hari bamwe bajya bamufata nk’udafite ubwenge ndetse bakamwita ikigoryi kubera ibyemezo ajya afata.

Ati “Buri wese ambwira ko ndi umusazi. Nta kibazo ndi umusazi. Nkora ibyo ngomba gukora. Mfata ibyemezo byanjye kandi nkirengera inshingano z’ibivamo.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko hari n’abarengera bajya bamufata nk’ikigoryi ariko we atabyitayeho kuko ibyemezo afata ari we ubibazwa iyo bidatanze umusaruro mwiza.

Abajijwe ku ko yabonye Youssef Rharb yahaye amahirwe yo kubanzamo kandi mu minsi ishize yari mu bakinnyi bashoboraga gusohoka muri iyi kipe, Wade yasubije ko nta mukinnyi ataha amahirwe.

Ati “Njye ntawe ntaha amahirwe. Uwo ari we wese muha amahirwe yo gukina. Mpindura ikipe yose ihari. Buri wese arakina. Nta mukinnyi ubanza iwanjye.”

Yakomeje avuga ko yanyuzwe n’umusaruro abakinnyi be bamuhaye kuri uyu munsi kandi ashimira ikipe yose uko yitwaye amanota akaboneka.

- Advertisement -

“Njye nyuzwe n’abakinnyi banjye. Nyuzwe n’ikipe yanjye. Nyuzwe n’uko bakinnye. Nyuzwe n’ikipe yose.”

Abakijijwe ku mpamvu abakinnyi be bahusha cyane, uyu mutoza yasubije ko guhusha ari kimwe mu bigize umupira w’amaguru kandi buri gihe ibihe bidahora ari bimwe.

Ati “Guhusha, ni kimwe mu bigize umupira w’amaguru. Uyu munsi urahusha, ejo ugatsinda. Bibaho cyane. Ubuzima burakomeza.”

Intego ye yavuze ko ari ukwegukana igikombe cya shampiyona, ndetse avuga ko kuba atsinze imikino ibiri ikurikirana atabiha agaciro ahubwo we atajwe ishinga no kwegukana igikombe.

Ati “Gutsinda imikino ibiri ikurikirana ntacyo bivuze kuri njye. Intego yanjye si ugutsinda imikino ukurikirana. Intego yanjye ni ugutwara igikombe cya shampiyona. Icy’ingenzi kuri njye impera za shampiyona.”

Ikipe ya Rayon Sports yahise ifata umwanya wa Kabiri n’amanota 23 nyuma ya APR FC ifite amanota 25 mu mikino 11.

Avuga ko intego ye ari ugutwara igikombe cya shampiyona
Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports yahishuye ko ajya yitwa ikigoryi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW