Bugesera: Ibiciro by’ibiribwa byagabanutse mu minsi mikuru

Mu bice bitandukanye by’Akarere ka Bugesera imitako iri kurangwa hose mu ngo z’abantu no mu bigo bya Leta n’abikorera n’akamwenyu k’abavuga ko binjiye mu minsi mikuru ibiciro by’ibiribwa ku isoko byaragabanutse.

Kuri uyu munsi wa Noheli abatuye aka Karere bamwe mu bakristu baramukiye mu nsengero bizihiza Noheli, abana babatijwe abandi bahabwa Isakaramentu ryo Gukomezwa.
Ababyeyi bari gukorera abana udushya, babatembereza ahantu heza cyangwa babaha amafunguro adasanzwe, mu rwego rwo kubifuriza umunsi mwiza wa Noheli.
Muri rusange, twavuga ko ari umunsi wo kumurika urukundo rukomeye hagati y’umwana n’umubyeyi.
Abacuruzi n’abaguzi baganiriye na UMUSEKE, baravuga ko ibiciro ku isoko byagabanutse ugereranyije no mu mezi atatu ashize.
Basobanura ko byatewe no kuba igihembwe cy’ihinga cyaratanze umusaruro ndetse n’iboneka ry’ibirayi biri guturuka mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Mu masoko n’inzu zicuruza ibiribwa urahasanga ibirayi bitandukanye n’uko byari bimeze mu minsi yashize kuko habaga higanjemo ibituruka mu bihugu by’abaturanyi.
Ibi bikaba byari byaratumye ibirayi bihenda kuko byaguze hagati y’amafaranga 1500 Frw n’amafaranga 800.
Bamwe bavuga ko kuba byahendaga hari abari bararetse ku birya gusa ngo muri iyi minsi mikuru byagabanutse kuko ikiro kiri kugura hagati y’amafaranga 360 Frw na 450 Frw.
Ahacururizwa inyama ikiro cy’imvange kiri kugura 4500 Frw mu gihe iroti riri kugura 6000 Frw.
Ibishyimbo byageze kuri 700 Frw, Akawunga ikiro 900 Frw, Ifu y’imyumbati ikiro 800 Frw, ikiro cya karoti 900 Frw mu gihe ikiro cy’imiteja kiri kugura 800 Frw.
Uwitwa Misago Jean Claude wo mu Murenge wa Mayange avuga ko mu mezi atambutse ubuzima bwari bugoye ariko bashima Imana ko binjiye mu minsi mikuru bafite ibiribwa.
Ati “ Ku masoko hari urujya n’uruza, abantu barishimye kuko bafite ibyo kurya. Ni umwanya wo kwishimira ibyiza twagezeho ariko twibuka kudasesagura.”
Izabayo Claire wo mu Murenge wa Ngeruka avuga ko iminsi mikuru bayiteguye neza aho baguriye abana imyambaro mishya ndetse n’ibiribwa birimo akaboga gafatwa nk’imbonekarimwe.
Ati “Turava gusenga, duhitira mu rugo aho twateguye ubusheri n’ibiryo byiza kugira ngo twizihize Noheli iwacu.”
Aba na bagenzi babo bavuga ko umwaka aba ari muremure ko ari ngombwa kwishima ariko bakibuka ko mu kwezi kwa mbere k’umwaka utangiye hakenerwa ibintu byinshi.
Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X, Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwifurije abaturage iminsi mikuru myiza isoza umwaka wa 2023 no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2024.
Bakanguriwe kurangwa n’imyitwarire myiza n’ituze muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka; birinda kunywa ibisindisha bakarenza urugero, kudasesagura no kugira uruhare mu kubungabunga umutekano.
MURERWA DIANE
UMUSEKE.RW i Bugesera