Cardinal Kambanda ababazwa n’uko aho Yesu yavukiye nta Noheli bizihije

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda yatangaje ko bibabaje kuba i Betlehem, umujyi Yezu yavukiyemo, nta birori byo kwizihiza Noheli byabaye kubera intambara ibera muri Gaza.

Ubusanzwe Betlehem buri mwaka yakiraga ibihumbi by’abakerarugendo, baje kwizihiza Noheli mu mujyi wavukiyemo Yezu/Yesu.

Gusa kuri ubu amatara asanzwe ya noheli n’ibirugu bisanzwe bitatse umujyi byose nta na kimwe cyari gihari kubera intambara yo muri Gaza, ihanganishije Israel na Hamas.

Mu kiganiro yahaye ijwi rya Amerika, Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yatangaje ko bibabaje kuba i Betlehem nta Misa ya Noheri yabaye cyangwa ngo yizihizwe nkuko bisanzwe.

Ati “ Ni ibintu bitubabaza cyane twese ndetse dusenga ngo n’abo bavandimwe bagire amahoro kimwe n’ahandi hirya no hino ku Isi. Kristo ni urumuri rwarasiye mu mwijima, abantu iyo bari mu mwijima umuntu abonye uwo ari we wese agira ngo ni uri bu mugirire nabi, ni umujura cyangwa n’umugiranabi. Noneho nawe yamwikanga, akamutanguranwa akaba yamugirira nabi.

Yakomeje agira ati “ Ariko iyi abonye urumuri asanga ari umuvandimwe, aho kugira ngo barwane,bagahoberana, bagsabana, bakishimana. Buriya intambara ziterwa nuko abantu baba  bari mu mwijima, […] Na Bethlehem nicyo tubasabira, nicyo tubifuriza, kugira ngo bariya bavandimwe, barusheho kubona ko ari abavandimwe, bumvikane ku buryo babana mu mahoro, bose bakamererwa neza kandi n’ahandi hose ku Isi nicyo dusaba.”

Antoine Cardinal Kambanda yasabye abavuga rikijyana ku Isi kujya baha agaciro buri wese.

Mu Ntambara ya Israel na Hamas, abarenga 20.000 by’Abanya Palestine barishwe n’abarenga 50000 barakomereka mu gihe abarenga miliyoni 2.3 bamaze kuvanwa mu byabo.

Ibitero byo muri Gaza byagize ingaruka ku gace ka West Bank Kari muri Bethlehem.

- Advertisement -

 

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW