Clare Akamanzi wayoboye RDB yahawe imirimo mishya

Umunyarwandakazi Clare Akamanzi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo cya Shampiyona ya Amerika muri Basketball, gifite inshingano zo kuzamura impano muri uyu mukino ku mugabane wa Afurika (NBA Africa).

Mu itangazo NBA Africa yashyize ku rubuga rwa X, yavuze ko Clare Akamanzi azatangira imirimo ye ku wa 23 Mutarama 2024.

Clare Akamanzi wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB, agiye ku buyobozi bwa NBA Africa asimbuye umunyamerika Victor Williams.

Akamanzi afite impamyabumenyi mu by’amategeko yakuye muri Kaminuza ya Makerere yo muri Uganda

Afite indi mpamyabumenyi mu bucuruzi n’ishoramari yakuye muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Akamaanzi afite kandi imyamyabumenyi ya Masters mu buyobozi bwa Leta yakuye muri Kaminuza ya Harvad muri Amerika.

Mu mwaka wa 2018 yahawe impamyabumenyi y’icyubahiro mu by’amategeko yakuye muri Kaminuza ya Concorda.

Akamanzi azwi cyane muri RDB aho yatangiye kugiramo inshingano zo hejuru guhera mu mwaka wa 2008 ubwo yari Umuyobozi wayo wungirije ushinzwe ubucuruzi na Serivisi.

Bidatinze yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikorwa, Chief Operating Officer.

- Advertisement -

Akamanzi yabaye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere kuva muri Gashyantare 2017 kugeza ku wa 27 Nzeri 2023.

Ubwo yasohokaga muri RDB yavuze ko yishimiye kuba yaratanze umusanzu we mu kubaka iterambere ry’igihugu mu gihe yari amaze mu nshingano ze.

Yagize ati “Byari iby’agaciro gutanga umusanzu mu gushyira mu bikorwa bikubiye mu cyerekezo na porogaramu za Nyakubahwa Perezida Kagame bigamije ineza y’igihugu cyacu mbikesha guhabwa umurongo n’ubufasha bya buri munsi.”

NBA Africa agiye kuyobora isanzwe itanga umusanzu mu kubaka ibibuga bya Basketball aho inategura umwiherero w’abakiri bato bakina Basketball muri Afurika.

Clare Akamanzi yagizwe umuyobozi wa NBA Africa

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW