Congo yafunze General Mpenzo ukekwaho gukorana na FDLR

Igisirikare cya leta ya Congo, cyatangaje ko cyafashe Maj Gen MPEZO MBELE Bruno, umuyobozi wa gisirikare wa Region militaire ya 34 ikorera muri Kivu ya Ruguru.

Itangazo ryasohowe n’igisirikare cya Congo, FARDC rivuga ko uyu musirikare akekwaho gukoresha nabi abo ashinzwe n’ibyo ashinzwe gucunga.

FARDC kandi ivuga ko Maj Gen MPEZO MBELE Bruno yarenze ku mabwiriza ya gisirikare abuza buri wese gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR hatitawe ku ipeti afite mu ngabo.

Igisirikare cya Congo kivuga ko hagikorwa iperereza ryimbitse ku byo uriya musirikare akekwaho, kandi haboneka ibyo bimenyetso akazahanwa.

UMUSEKE.RW