Dr Munyemana yasabiwe gufungwa imyaka 30

Ubushinjacyaha mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, bwasabye ko Dr Munyemana Sosthène ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yahanishwa igifungo cy’imyaka 30.

Mbere y’uko Ubushinjacyaha busabira iki gihano Dr.munyemana, bwabwiye inteko iburanisha ko mu kugena cyangwa kumukatira bareba igihano kimukwiye bakurikije ibyo yakoze bafitiye ibimenyetso hagamijwe guha agaciro ubuzima bwa muntu, hanashingiwe kandi ko uwari gukiza abantu yagize uruhare mu kubarimbura.

Bwagize buti “Nti mwite ku myaka ye cyangwa igihe urubanza rumaze n’imyaka Jenoside imaze ibaye. Kumuhana ni n’umwanya wo gutuma atekereza ku byo yakoze, no gutuma abo yatumye babura ababo baruhuka kuko Ubutabera buba bwakoze akazi kabwo”.

Bwakomeje bugira buti ” Banyakubahwa Bacamanza namwe Nyangamugayo, tumusabiye igihano cy’imyaka 30!”.

Bwibukije bacamanza b’inteko iburanisha ko Ubushinjacyaha bwagaragaje igihamya ko Dr. Munyemana Sosthène yagize uruhare muri Jenosideyakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Munyemana yagiye agerageza gutanga ibisobanuro bisa n’ibijijisha ku ngingo zitandukanye zirimo no kuba hari abantu yafungiye muri segiteri kugira ngo bicwe ariko we akaba yaravuze ko yari agamije ko babona aho bihisha.

Bwagaragaje ko Munyemana yitabiriye inama ku wa 7 Mata 1994 akanayitangamo ibitekerezo afasha gukwirakwiza impuha ko inkotanyi zacengeye mu gihugu, ko zateye zishaka kubabuza umutekano, ko abantu bagomba kwirwanaho.

Bwagaragaje ko ayo magambo yatumye benshi bitabira ubwicanyi, cyane ko Munyemana wabivugaga ari umuntu wari wubashywe nk’umunyabwenge, umuganga uzwi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda (icyo gihe).

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Munyemana yemera ko kuba abaturage baramutoye ngo ajye muri Komite yo kwicungira umutekano nyamara ari zo zategekaga icyo Abatutsi bafashwe bakorerwa, gusahura, guhiga Abatutsi no
kumenya abatarapfa.

- Advertisement -

Umushinjacyaha yavuze ko urebye komite y’umutekano ya Tumba uko yari iteye, yarimo abantu b’ibyihebe gusa kandi biri mu mugambi wo kwica ari bo Remera, Ruganzu, Mambo, Bwanakeye wari ufite umugore w’Umututsi (byasaga no kwigura) n’abandi.

Yagaragaje ko abatangabuhamya benshi bagiye bavuga uruhare rwa Munyemana kuri za bariyeri barimo na Claire Uwababyeyi wavuze uburyo abana be biciwe kuri bariyeri na Munyemana.

Abatangabuhamya bashimangira ko Munyemana yajyaga ku marondo ndetse akaba mu bayobozi ba segiteri kuva tariki ya 17 Mata kugeza tariki ya 22 Kamena ubwo yahungaga.

Hagaragajwe ko urebye uko abantu bafungirwaga muri Segiteri bavangavanze byerekana umugambi wo kubica wari uhari kuko wasangaga ngo abagore, abana n’abagabo bose bafungiwe hamwe.

Abatanze ubuhamya kandi bavuze ko abagore bagiye bafatwa ku ngufu bafatiwe kuri za bariyeri bitanzweho amabwiriza n’abayoboraga icyo gihe, bakaba bahamya ko na Munyemana ari mu bayatanze.

Umushinjacyaha Mukuru, Me Sophie Havard, yagaragaje ko mu 2008 Inkiko Gacaca zakatiye igifungo cya burundu Munyemana kubera uruhare rwe muri Jenoside, mu byaha byamuhamye harimo n’urufunguzo rwa segiteri ahafungirwaga Abatutsi bahahahungiye ariko nyuma bakajya kwicwa.

Yasobanuye ko Munyemana yahawe urufunguzo rwa Segiteri kuko yari afite imbaraga muri Tumba nyuma yo kurwambura Bwanakeye wari konseye.

Yavuze ko hadakwiye kwirengagizwa uburyo abagombaga kwicwa babanzaga gufatwa mu buryo bwa kinyamaswa bikozwe n’abicanyi n’abayobozi babaga babafiteho ububasha.

Dr Munyemana ashinjwa ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha muri ibyo byaha.

Impamvu akurikiranyweho ibyaha byibasiye inyokomuntu ni uko yabaye ikiraro gihuza abicanyi n’abicwa kandi yabitekerejeho.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko guhamya Dr Munyemana uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu byaha byibasiye inyokomuntu, n’ubufatanyacyaha muri byo, agahanishwa igifungo cy’imyaka 30.

Dr Munyemana uburanira mu Bufaransa yasabiwe gufungwa imyaka 30

 

JOSELYNE UWIMANA / UMUSEKE.RW