Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryemeje ko abasifuzi 17 b’Abanyarwanda bari ku rutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga rwa 2024.
Ubusanzwe buri mpera z’umwaka, FIFA isohora urutonde rw’abasifuzi baba bari ku rwego mpuzamahanga. Hari igihe haba hariho abavanyweho cyangwa abarwongeweho.
Kuri iyi nashuro mu Rwanda, Abanyarwanda 17 barimo abagabo 11 n’abagore batandatu, ni bo bari kuri urutonde.
Mu bagabo harimo: Ishimwe Jean Claude uzwi nka Cucuri, Rulisa Patience Fidèle, Uwikunda Samuel, Twagirumukiza Abdul-Karim, Ruzindana Nsoro, Mutuyimana Dieudonné, Karangwa Justin, Ishimwe Didier, Mugabo Eric, Ndayisaba Said Khamis na Bwiliza Raymond Nonati.
Abagore batandatu ni: Mukansanga Salima Khadia, Umutesi Alice, Umutoni Aline, Murangwa Usenga Sandrine, Mukayiranga Régine na Akimana Juliette wasimbuye Nyinawabari Spéciose wujuje imyaka yo guhagarika gusifura nk’uwabigize umwuga.
FIFA yanemeje ko Mukansanga, ari umusifuzi Mpuzamahanga mu bakoresha Ikoranabuhanga ry’Amashusho (Video Assistant Referee), VAR.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW