Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo ku bufatanye n’inzego z’umutekano, sosiyete sivile, n’abakora mu burezi baravuga ko abagabo basambanya abana bakwiriye guca ukubiri n’iki cyaha.
Mu ishusho rusange muri aka karere bagaragaje ko n’ubwo imibare igenda igabanuka bafite abakobwa bagera kuri 900 batewe inda z’imburagihe.
Abo bangavu babyaye imburagihe bafashijwe kwiga imyuga kugira ngo bashobore kwiteza imbere no kurera abana babo.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline avuga ko kubura ubumuntu n’imyumvire ndetse n’uruhare rw’ababyeyi bataganiriza abana b’abakobwa biri mu bitiza umurindi abagabo bahohotera abana b’abakobwa.
Ati“Hari aho tunabona umuntu w’umugabo ugasanga yasambanyije umwana w’imyaka itatu, ibintu utabasha kubona uko ubivuga nk’umuntu utekereza.”
Yikije ku bagabo bishora mu byaha byo gusambanya abana abasaba kureka iyo ngeso bakazirikana ko abo bangiza ari abana b’igihugu.
Ati ” Umuntu w’igitsinagabo aho ari hose umwe ushobora gusambanya umwana, bumve ko ni abanyarwanda kandi bararerera u Rwanda, bararerera Isi muri rusange, twabasaba kureka iyo ngeso mbi yo gusambanya abana.”
Umwali yashimye abafatanyabikorwa batandukanye bagira uruhare mu gukura mu bwigunge abakobwa babyaye imburagihe kuko iyo batabonye ubafata akaboka bagira agahinda gakabije.
Yakebuye kandi imiryango itererana ababyaye imburagihe bagafatwa nk’abazanye imyaku n’ibindi ko bakwiriye kubafasha bakabereka urukundo.
- Advertisement -
Xaveline Uwimana, Umuyobozi w’umuryango witwa Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural, avuga ko inzego zose zirebwa n’ikibazo cy’abana baterwa inda zikwiye kukigira icyazo.
Yavuze ko Réseau des Femmes bafite umushinga ujyanye n’ubuzima bw’imyororokere aho bigisha abana bari mu kigero cy’imyaka 10 na 24 ndetse n’ababyeyi babo.
Ati “Uwo mushinga waje kwiyongera dushingiye ku busabe bw’Umujyi wa Kigali aho dukorana n’abakora uburaya duharanira kubagarura mu buzima busanzwe.”
Uwimana avuga ko bajya mu bigo by’amashuri, mu miryango, mu nteko z’abaturage kugira ngo bigishe ababyeyi bamenye ibyo baganira n’abana babo aho hatangwa n’imfashanyigisho.
Muri gahunda y’iminsi 16 yo kurwanya ihoheterwa rishingiye ku gitsina, hakinwe umupira w’amaguru w’abakobwa wahuje GS Gisozi I na GS Kagugu nyuma yawo haba urugendo rwo kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina ruva mu Gakiriro rwerekeza kuri FAWE GIRL’S SCHOOL.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Paulin
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW