Gatsibo: Abatishoboye borojwe ihene biyemeje gutandukana n’ubukene

Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo bari mu cyiciro cy’abatishoboye borojwe amatungo magufi abandi bahabwa amafaranga, baratangaza ko bafite inyota yo kuva mu bukene bakiteza imbere.

 

Ni abaturage bo mu Murenge wa Murambi, bahawe ihene n’amafaranga ibihumbi 300 y’u Rwanda byatanzwe  n’Umuryango wa Gikristo ugamije kurwanya ubukene witwa “Turwanye Karande Mbi Mu Izina rya Yesu”.

 

Abo baturage bavuga ko bifuza kuva mu cyiciro cy’abakene, nabo bagatera imbere bakajya mu byiciro by’abishoboye bahereye kuri ayo matungo magufi bahawe.

 

Tuyishime Goodluck utuye mu Mudugu wa Nyagasambu mu Kagari ka Rwankubo akaba ari umubyeyi w’abana batatu, avuga ko nyuma yo guhabwa ihene, biteguye kwiteza imbere.

Yagize ati “Iyi hene hari aho izangeza, mfungure ubwonko menye n’akamaro k’amatsinda twashishikarijwe na Turwanye Karande.”
Yashimiye uyu muryango wabafashije kwibumbira mu matsinda none bakaba batangiye korozwa amatungo magufi ibyo bafata nk’amata yabyaye amavuta.
Adrien Murwanashyaka wo mu Mudugudu w’Akayenzi, avuga ko intego yabo ari ukwigira bakihaza mu biribwa no kuyoboka imishinga iciriritse izabafasha kwihuta mu iterambere.
Avuga ko ihene bahawe biteguye kuzifata neza kugira ngo mu bihe bizaza bazoroze abandi baturage na bo babashe kubona ifumbire no gukirigita ifaranga.
Yagize ati ” Aya matungo twabonye binyuze muri Turwanye Karande Mbi agiye kuduhindurira amateka, twahoraga twitwa abakene batishoboye ariko ndizera ko tugiye kubarirwa mu bakire”.
Nkiko Elisée Cyuma, umukozi w’umuryango wa “Turwanye Karande Mbi mu Izina rya Yesu” yagaragaje ko barimo gutanga amatungo magufi bahereye mu baturage batishoboye, kuko aribo bakiri hasi mu iterambere.
Yagize ati “Iyo turebye dusanga aya matungo atazabasaba imbaraga nyinshi mu kuyorora kandi tubona ari yo azabafasha guhita batera imbere vuba vuba.”
Yabasabye gukora batikoresheje kugira ngo bongere umusaruro kuko bagiye kubona ifumbire ndetse no gukomeza kuzigamira imiryango yabo binyuze mu matsinda babarizwamo.
Cyuma yabwiye abo baturage ko ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi “Turwanye Karande Mbi” ifite mu Murenge wa Murambi aribo bifitiye akamaro kuko bitazajyanwa i Kigali aho uyu muryango ufite icyicaro.
Mu izina ry’umuyobozi w’uyu muryango yabijeje gukomeza gukorera hamwe mu nzira yo kwigobotora ubukene.
Célestin Kayijuka, Umujyanama mu Kagari ka Rwankuba nawe yagaragaje ko ihene ari itungo ryororoka vuba, ko abazihawe bagiye kuzamuka mu iterambere, bakava mu cyiciro barimo bajya mu kindi kisumbuyeho.
Yagaragaje kandi ko aya matungo azanafasha abaturage kurwanya imirire mibi, kuko bazajya babona ifumbire bityo binazamure umusaruro wabo ukomoka ku buhinzi.
Umuryango Turwanye Karande Mbi, mu Karere ka Gatsibo wafashije abaturage 630 kwibumbira mu matsinda 63 aho buri cyumweru umuturage yizigama ibiceri 200 Frw.
Muri aka Karere uhafite ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi harimo ikiraro cy’ihene cyakuwemo izigera ku 10 zorojwe abaturage kuri uyu wa 15 Ukuboza 2023.
Izi hene bavuga ko zizabaha ifumbire ndetse n’ifaranga
Abayobozi basabye abahawe amatungo kuyafata neza

Abahawe ihene biyemeje guca ukubiri n’ubukene
NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Gatsibo