Gicumbi: Abanyeshuri bari guhabwa inzitiramibu

Mu Mirenge igize Akarere ka Gicumbi, ibigo bifite abanyeshuri biga bacumbikirwa, biri guhabwa inzitiramibu, mu rwego rwo guhashya malaria mu banyeshuri.

Ni igikorwa cyatangiye ku wa 12 Ukuboza 2023 kikaba kiri gukorwa n’ihuriro ry’imiryango itari iya leta ,(Rwanda NGO’S Forum, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima na Minisiteri y’ubuzima.

Mu Karere ka Gicumbi ibigo 20 byose bihabarizwa biri guhabwa inziriramibu ijyanye n’umubare w’abanyeshuri bafite,aho buri mwana ahabwa iye.

Umuyobozi w’Ishuri rya TTC de la sale , rihereye mu Murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi, Frere Niyonshuti Jean Paul avuga ko kuba Minisiteri y’Ubuzima n’abo bafatanya yarabatekereje, ari ikintu kiza kuko abanyeshuri bagerwaho n’ibyago byo kwandura.

Ati “Kuba twakiriye inzitiramibu ni ikintu kiza cyane,birasushimishije kubera ko muri iyi zone ya Byumba muri iyi minsi hatangiye kuvugwamo Malaria isa nkaho igenda yiyongera.Kuba rero twakiriye inzitramibu 950,ni ibintu by’ingenzi .Twizera ko zizadufasha guhangana n’iki cyorezo cya Malaria.”

Ati “Icyo dusaba abanyeshuri ni ukuzifata neza.Ni inzitiramibu ntabwo ari ibyangwe byo gucafuzwa( kogesha inkweto). Bakayigirira isuku,cyangwa igikoresho cyirundamwo imyanda.”

Ibi abihurizaho n’umuyobozi w’Ikigo cyisumbuye cya Bwisige, (ES Bwisige ) kiri mu Murenge wa Bwisige, Kanamugire Jean Bosco,aho avuga ko izi nzitiramibu zigiye kugabanya umubare w’abarwaraga Malaria.

Ati “Ni igikorwa gifasha mu buzima busanzwe bwaba u bwo kwiga,bikadufasha ko imibereho y’abanyeshuri itazahungabanywa, bagira ikibazo cyo kurwara Malaria, kuko ari indwara izahaza abantu, byaba ari abanyeshuri bikagira ingaruka ku mitsindire yabo.”

Uyu muyobozi avuga ko mu mwaka ushize bagize abanyeshuri bahuraga n’uburwayi bwa  Malaria ariko ko kuri ubu izo mpungenge zigiye gukemuka.

- Advertisement -

Ikindi ni uko buri munyeshuri yasabwaga kwishyura amafaranga 5000 frw yo kugura inzitiramibu bityo bikagira abo bigora kubera ubushobozi bucye.

Abanyeshuri akanyamuneza ni kose…

Murengezi Oscar wo ku Kigo cya ES Bwisige,mu mwaka wa gatanu MCB, avuga ko ari umunezero kuba bahawe inzitiramibu.

Ati “Ikibazo cya Malaria twakigiraga kuko hari ubwo twarwaraga kenshi,ugasanga biri gutuma duta amasomo yacu tujya kwivuza.Ariko kubera ko  izi nzitiramibu leta yatugeneye, tugiye kujya tuzikoreha neza,bikdufasha mu myigire yacu,”

Uyu avuga ubwe mu gihembwe yarwaye inshuro eshatu ariko kuri u u bigiye gukemuka.

Umuhuzabikorwa wa Rwanda NGO’S Forum, ushinzwe Intara y’Amajyaruguru, Damange Clementine,avuga ko abanyeshuri bafite  ibyago byo kwandura Malaria ari nayo mpamvu bafashe umwanzuro wo kugezayo inzitiramibu.

Ati” Nkuko bizwi ko abanyeshuri ari bamwe mu bantu bamara amasaha menshi hanze kandi bafite ibyago byinshi byo kuryara malariya, Rwanda NGOs Forum yakoze ubukangurambaga bujyanye no kurwanya malaria mu bigo bicumbikira abanyeshuri,bityo Rwanda NGOS Forum ku bufatanye n’ikigo cyIgihugu cy’Ubuzima (RBC) bakaba batanze inzitiramibu, hagamijwe kurwanya malaria ndetse no kurinda umunyeshuri kurumwa n’umubu mu gihe aryamye.”

Yongeraho ko iyi gahunda iri gukorwa mu gihugu cyose hagamijwe kurandura Malaria, binyuze muri gahunda yo kurwanya Malaria, yiswe”Kurwanya Malaria bihera kuri Njye.”

Raporo y‘Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), ya 2022/2023, iragaragaza ko abantu 47 ku 1000 barwaye Malaria.

Ku rwego rw’igihugu mu 2016 abari barwaye Malaria bari miliyoni eshanu mu gihe mu 2022/2023, abayirwaye bageze ku 621,465.

Mu 2016 abari barwaye iy’igikatu bari 17,941 mu gihe mu 2022/2023 abayirwaye bageze ku 1,316.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima kivuga ko abicwaga na malariya bari 663 none bakaba bageze ku bantu 51.

Abanyeshuri bigishijwe uko ikoreshwa,basabwa kuyifata neza ngo bibafashe kwirinda Malaria
Buri mwana ahabwa inzitiramibu ye mu rwego kwirinda ko yarumwa n’umubu,akarwara malaria

UMUSEKE.RW