Habonetse umwobo mu nzu y’umuturage “wari uwo kujugunyamo abo yishe”

Nyamasheke: Umugabo witwa Nkurunziza Ismael w’imyaka 37 y’amavuko ari gushakishwa nyuma y’uko mu nzu ye habonetsemo umwobo bikekwa ko yari kujya ajugunyamo abo yishe.

Inkuru y’uyu mwobo, yamenyekanye mu mudugudu wa Karunga, Akagari ka Kagatamu mu Murenge wa Bushenge, ubwo uriya mugabo Nkurunziza Ismael yateze umumotari akamusaba kumugeza iwe, bahageze ashaka kumujugunya muri uwo mwobo yacukuye mu nzu.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ugushyingo 2023, nibwo Nkurunziza yateze umumotari witwa Uwitonze Jean Marie Vianney w’imyaka 26 y’amavuko, uvuka mu Murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, amusaba ko amujyana iwe mu Murenge wa Bushenge.

Yamubwiye ko yamugeza iwe mu rugo akamufasha kwigisha umugore we ngo amwemerere kujya ajya gukora akazi ke k’ubufundi kure y’aho atuye kuko umugore we abimwangira avuga ko ajya mu buraya.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko bagaze mu rugo binjiye mu nzu  basanga umugore we adahari.

Uyu mwobo ngo wari utwikirije superineti

Uwo mugabo ngo yahise amufata mu ijosi, amusunikira ahari hashashe supaneti yumva hameze nk’ahari umwobo, ariko umumotari amurusha imbaraga, asohoka yiruka atabaza.

Abaturanyi batabaye basanga uwo mwobo uhari, yararunze itaka mu cyumba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Bushenge, Ukomejegusenga Eliezer yatangaje ko ahagana saa kumi z’umugoroba (16h00) ari bwo yamuteze, ariko kubera ko imvura yatutumbaga kugwa, ahasanzwe hagenderwa amafaranga y’u Rwanda atarenga 2500, bumvikana amafaranga 4,500 kuko umumotari yabanje kwanga.

Bageze i Bushenge, uyu mugabo ukora akazi k’ubufundi yasabye umumotari kujyana mu rugo iwe, akamufasha kumvisha umugore we wamwangiye kujya gukorera kure.

- Advertisement -

Gitifu Ukomejuzsenga ati “Bageze haruguru y’urugo ku muhanda, umumotari aparika moto bajyana mu rugo. Nkurunziza amubwiye ko ari ho amwishyurira, akanamufasha uwo mugore we kumwumvisha ko akwiye kumureka akajya gukorera aho yabona amafaranga. Amugejeje mu ruganiriro, umumotari aricara, ategereza amafaranga n’uwo mugore bagirana inama.”

Kugeza ubu ukekwa arashakishwa n’inzego z’umutekano.

UMUSEKE wamenye amakuru ko umugore w’uriya mugabo ukekwaho gukora biriya, witwa Mukaniyonsaba Enatha n’uriya mumotari bajyanywe kuri RIB sitasiyo ya Shangi gutanga amakuru.

Nkurunziza Ismael ni we ukekwaho gucukura uriya mwobo, arashakishwa
Ukekwaho gukora biriya yahise atoroka

MUHIRE Donatien/UMUSEKE.RW/i Nyamasheke