Harasabwa uruhare rwa buri wese mu guharanira umutekano w’ibiribwa

Abanyarwanda barasabwa kugira uruhare mu gucunga no gutahura ibiribwa byo mu Rwanda cyangwa ibyinjira rwihishwa mu gihugu bitujuje amabwiriza y’ubuziranenge mu rwego rwo guhangana n’indwara zigera kuri 200 ziterwa no kurya ibiryo byanduye.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 07 Ukuboza 2023 mu nama yari igamije gushimangira ingamba u Rwanda rwafashe mu kugira uruhare mu ishyirwaho ry’amabwiriza y’ubuziranenge ku biribwa no kubungabunga ubuziranenge bwabyo.

Inzego zishinzwe kugenzura ubuziranenge mu Rwanda zivuga ko ibiribwa bitujuje ubuziranenge bifite ingaruka zikomeye ku buzima zirimo indwara nka diabete, kanseri n’izindi ndwara zitandura zihitana ubuzima bw’abantu.

Hagaragajwe ko ubuziranenge bw’ibiribwa ari ingenzi cyane kuko ari bwo busobanuro bw’akamaro k’imbaraga ziba zakoreshejwe kugira ngo biboneke ndetse binongererwe agaciro.

Ni mu gihe bugomba kwitabwaho guhera mu gutegura umurima, gusarura, kugera ku baguzi basanzwe ku isoko, inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, amahoteli n’amaresitora n’ahandi hafatirwa amafunguro.

Ni inyungu zigera kandi ku bohereza mu mahanga umusaruro ukomoka ku buhinzi waba utunganyijwe cyangwa ucuruzwa udatunganyijwe harimo imbuto n’imboga.

Dr Dominique Xavio Nkunda, Umwarimu muri Kaminuza ya RICA yabwiye UMUSEKE ko indwara ziterwa n’ibiribwa byanduye zikomoka ku biribwa birwaye, ibinyabutabire cyangwa ibihumanya.

Yagize ati ” Hari ibijyanye n’ubutabire bishobora kuba byinjijwe mu biribwa mu gihe barimo kubitunganya, hari ibikomoka ku dukoko, za Aflatoxin muri iki gihe ivugwa cyane kubera ko ni ikibazo gikomeye, hari ibikoresho byo mu buhinzi no mu bworozi.”

Dr Nkunda yasabye ko inzego zose zikwiriye guhanahana amakuru ku bijyanye n’umutekano w’ibiribwa kugira ngo ubuzima bw’abanyarwanda burusheho kurindwa indwara zikomoka ku biribwa.

- Advertisement -

Ati ” Kumvisha bariya bose babifitemo uruhare gushyiramo agatege bagashaka amakuru bakayasangira n’abandi bose n’abaguzi bakamenya ibijyanye n’ibiribwa barya uko bimeze.”

Jerome Ndahimana umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, avuga ko ibiribwa byujuje ubuziranenge bigomba kuba nta bintu byanduza bibirimo kandi bikaba bifite intungamubiri.

Yakebuye abaguzi badaha agaciro amakuru aba yanditse ku gicuruzwa aho hari abagura ibiribwa n’ibinyobwa byarangije igihe bikaba byabagiraho ingaruka.

Ati ” Hari igihe ureba ku gicuruzwa runaka ukabona handitseho amakuru ugomba kumenya ngo avuze iki, yagufasha iki ku bijyanye n’umutekano w’ibiribwa, icyo gukora mu gihe usanze igicuruzwa ku isoko cyarengeje igihe cyangwa cyangiritse.”

Ndahimana avuga ko ubukanguramba, guhanahana amakuru no kugenzura ubuziranenge bidakwiye gukorwa gusa n’ibigo bibifite mu nshingano ahubwo ko ari ibya buri wese.

Ati “Iyo ibiribwa bitujuje ubuziranenge biteza akaga ku buzima bw’abantu bityo buri wese agakangurirwa gukomeza kugira uruhare mu guharanira umutekano w’ibiribwa.”

Abaturarwanda baributswa kandi gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, isuku mu gihe cyo gutegura amafunguro, kutagura ibiribwa byarangije igihe, kudasesagura ibiribwa no kubibika neza mu rwego rwo guharanira umutekano wabyo.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS rivuga ko ku Isi umuntu umwe mu bantu icumi arwara kubera kurya ibiryo byanduye.

Ni mu gihe ku Isi buri mwaka abantu barenga miliyoni 600 barwara indwara ziturutse ku byo baba bariye, mu gihe abagera ku bihumbi 420 bapfa buri mwaka bazize ibyo kurya bihumanye bariye, 40% byabo ni abana bafite munsi y’imyaka itanu.

Hagarajwe ko ubuziranenge bw’ibiribwa buhera mu gutegura umurima
RSB yasabye ubufatanye mu guharanira ubuziranenge bw’ibiribwa
Hasabwe ko guhananahana amakuru ku mutekano w’ibiribwa byashyirwamo imbaraga

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW