Imikino y’Abakozi: Immigration yegukanye ibikombe bitatu bya shampiyona

Ubwo hasozwaga shampiyona y’Imikino y’Abakozi mu Rwanda itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, ARPST, Ikigo Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka (Immigration), cyegukanye ibikombe bya shampiyona mu byiciro byose kitabiriye uyu mwaka.

Shampiyona y’Abakozi mu Rwanda, yatangiye muri Nyakanga uyu mwaka, yitabirwa n’ibigo 66 birimo ibya Leta n’Ibyigenga.

Ubusanzwe muri iyi shampiyona, ibigo bishyirwa mu matsinda bitewe n’icyiciro buri Kigo cy’Abakozi kibarizwamo.

Ni shampiyona ikinwa mu byiciro bine birimo ibigo bya Leta bifite abakozi 100 kuzamura (Catégorie A), ibifite abakozi bari munsi y’100, Ibigo byigenga ndetse n’icyiciro cy’Abagore.

Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukuboza, ni bwo hasojwe iyi shampiyona itegurwa na ARPST.

Ikigo Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, Immigration, cyegukanye ibikombe byose bya shampiyona mu byiciro byose.

Mu mupira w’amaguru, yegukanye igikombe itsinze Rwandair kuri penaliti 3-1 nyuma y’uko iminota 90 yari yarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi.

Muri Basketball ho, iyi kipe yatsinze Rwandair nanone ku manota 72-67, mu gihe muri Volleyball yegukanye igikombe itsinze WASAC amaseti 3-1.

Mu cyiciro cy’Ibigo bifite abakozi bari munsi y’100, Ikigo cya Rwanda Media Supply Ltd, RMS, cyegukanye igikombe gitsinze Rwanda Mining Board (RMB) ibitego 4-1.

- Advertisement -

Muri Basketball muri iyi Catégorie B, IPRC-Kigali yegukanye igikombe itsindiye RTDA ku mukino wa nyuma amanota 55-48.

Mu mikino wa Volleybal, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minecofin, yegukanye igikombe itsinze Minisiteri ya Siporo amaseti 3-0.

Mu cyiciro cy’Abagore, hakinwe ubwoko bw’imikino bubiri, Basketball na Volleyball.

Muri Basketball, ikipe REG ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda CHUB, mu gihe muri Volleyball, Rwanda Révenue Authority ari yo yegukanye igikombe itsinze Minisiteri y’Ingabo (MOD).

Mu bigo byigenga, Ubumwe Grande Hotel yegukanye igikombe mu mupira w’amaguru nyuma yo gutsinda ibitego 2-1 Centor Ltd, muri Volleyball ho igikombe cyegukanywe na Banki ya Kigali yatsinze Stecol ku mukino wa nyuma.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, yavuze ko bishimira uko iyi mikino ikomeza kugenda izamuka umunsi ku wundi, avuga Kandi ko nka Minisiteri ireberera Siporo, biteguye gukomeza gukorana na ARPST mu gushishikariza ibindi bigo bya Leta bidafite amakipe akina shampiyona y’Abakozi.

Umuyobozi wa ARPST, Mpamo Thierry Tigos, yavuze ko intego y’iri shyirahamwe yagezweho kuko bari biyemeje kuzamura ibihembo kandi byabaye, ndetse bakaba banishimira ko ibigo byitabiriye byiyongereye.

Buri kipe yabaye iya mbere muri buri Cyiciro, yahawe igikombe, yambikwa imidari ya Zahabu, ihabwa imipira yo gukina ndetse ibahabwa ibihumbi 500 Frw.

Ikipe yabaye iya Kabiri muri buri cyiciro, yahembwe ibihumbi 300 Frw.

Ibihembo byariyongereye kuko umwaka ushize iyabaye iya mbere yari yahembwe ibihumbi 200 Frw, iya Kabiri ihabwa ibihumbi 150 Frw.

Ikipe zabaye iza mbere muri buri cyiciro, zizahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika izabera muri Congo Brazzaville muri Mata 2024.

Gen Maj, Nzabamwita Joseph (uri ibumoso) yari mu bashyitsi bakurikiye imikino ya nyuma
Wabaye umwaka mwiza kuri Immigration
Ibyishimo byari byinshi kuri Immigration
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, yari yaje kureba imikino ya nyuma
Ubumwe Grande Hotel bwegukanye igikombe cya shampiyona mu cyiciro cy’ibigo byigenga
Yafashe penaliti imwe
Umunyezamu wa Immigration, yagaragaje urwego rwo hejuru
Umunyezamu wa Immigration, yashimiwe nyuma yo gufata penaliti imwe
Kapiteni wa Rwandair FC, Bonane yakoze ibishoboka ariko umunsi wababereye mubi
Rwandair ntiyahiriwe uyu mwaka
REG yegukanye igikombe cya Basketball mu cyiciro cy’Abagore
Minisiteri ya Siporo yabaye iya Kabiri muri Volleyball y’ibigo bifite abakozi bari munsi y’100
Abasifuzi bahembwe
Abafana ba Immigration mu byishimo
Ababyeyi b’abakinira Immigration, bari mu byishimo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW